101. Habayeh' umusozi warih' umu...
Agakiza · 4 verses
Habayeh’ umusozi warih’ umusaraba(There was a hill where the cross stood)
W’ umubabar’ utey’ isoni(A cross of shame and suffering)
Ariko ndawukunda kuko Yesu yatanze(But I love it because Jesus gave)
Ubugingo bwe ngo mb’ ukijijwe(His life that I may be saved)
Nkund’ uwo musaraba wa Yesu(I love that cross of Jesus)
Uvamw imbaraga zo kunesha(From it comes power to overcome)
Nza¬hora ngundir’ umusaraba(I will always cling to the cross)
Kugez’ ubwo nzambikwa rya kamba(Until I receive that crown)
Kand’ uwo musaraba tubonahw amaraso(And on that cross we see the blood)
Dukomeze tuwuririmbe(Let us continue to sing about it)
Yes’ Umwana w’ Imana, yapfuy’ urwo baseka,(Jesus the Son of God, died in mockery,)
Aduhesh’ agakiza k’ Imana(Giving us God's salvation)
Kand’ uwo Musaraba ni w’ unkundisha Yesu(And that cross makes me love Jesus)
Nubg’ usuzugurwa na benshi(Even though many despise it)
Kand’ Umwana w’ intama yahets’ umusaraba(And the Lamb of God carried the cross)
Awujyana hamw’ i Gologota(Taking it to Golgotha)
Kand’ uwo musaraba nubwo wab’ uw’ isoni,(And that cross, though it was shameful,)
Nzakomeza kuwuhimbaza,(I will continue to praise it,)
Kugez’ ubw’ Umukiza azanjya na mw ijuru(Until the Savior takes me to heaven)
Muri bga bgami bge buhoraho(In His eternal kingdom)