105. Narimboshwe rwose mu mwijim...
Agakiza · 4 verses
Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi(I was completely bound in deep darkness)
Sinarinzi Yesu wavuye mwijuru(I did not know Jesus who came from heaven)
Yambohoy’ingoyi zose nari mfite(He set me free from all the chains I had)
Haleluya nsigaye ndirimba Yesu(Hallelujah, now I sing about Jesus)
N’igitangaza pe! Nigitangaza pe!(What a wonder! What a wonder!)
Rwose n’igitangaza ko Yesu yankijije(Truly a wonder that Jesus saved me)
Umwuka we wera niw’ujyu’nyobora(His Holy Spirit is the one guiding me)
Uzangez’iwanjye mw’ijuru amahoro(He will lead me home to peaceful heaven)
Iyo ngeragejwe n’umwanzi satani(When I am tempted by the enemy Satan)
Ndwan’iyo ntambara nambay’ukwizera(I fight that battle armed with faith)
Ijambo ry’Imana ni ryo nkota yanjye(The Word of God is my sword)
Kandi rizangeza mwijur’amahoro(And it will lead me to peaceful heaven)
Nyura mu misozi nyura mu mataba(I pass through mountains, I pass through valleys)
Aho hose ni ko harushy’umutima(Wherever I go, my heart is tested more)
Njya nsab’Uwiteka kugira ngw amfashe(I pray to the Lord to help me)
Uwiteka na we ntatinda kunyumva(And the Lord does not delay to hear me)
Mu gihe nanirwa mu rugendo rwanjye(When I grow weary on my journey)
Ndebesh’ukwizera ibiri mw ijuru(I look by faith to what is in heaven)
uzat’umuruho ndetse tuzahazwa(The labor will end and we will be satisfied)
Yesu Mukiza ni we waturaritse(Jesus the Savior is the one who sustains us)