12. Waratubambiwe Mukiza ku giti

Agakiza · 3 verses

1.

Waratubambiwe Mukiza ku giti:(You were nailed for us, Savior, on the tree:)

Ni wowe Pasaka yac’ idukwiriye(You are our fitting Passover)

Warababajw’ ubwo wavag’ amaraso,(You suffered as You shed blood,)

Washakaga gukor’ iby’ Iman’ ishaka(You wanted to do what God wanted)

Kandi wababariye n’ i Getsemane,(And You suffered in Gethsemane,)

Arik’ uhozwa n’ ijambo ry’ Ihoraho(But were comforted by the word of the Eternal One)

Mu gusenga kwawe wahaw’ imbaraga(In Your prayer You were given strength)

Hanyuma urapf’ uduhesh’ agakiza(Then You died, giving us salvation)

2.

Mwami warakomerekejwe kubwanjye(Lord, You were wounded for me)

Wapfuye kugira ngo mbon’ ubugingo(You died so that I may have life)

Wariyibagiw’ ub’ ari jye wibuka,(You forgot Yourself while remembering me,)

Ndetse wasengey’ abakwish’ urwo rupfu,(You even prayed for those who killed You that death,)

Watuberey’ igitambo gikwiriye,(You became a fitting sacrifice for us,)

Ubgo wemeraga kutubabarizwa(When You agreed to suffer for us)

Wemeye gupfir’ abantu bose mw isi(You agreed to die for all people on earth)

Kandi byose ni kubg’ urukundo rwawe(And all of it is because of Your love)

3.

Noneho kumvikana n’ Imana n’ iki?(Now what is reconciliation with God?)

N’ ukubabarirw’ umuvumo w’ ibyaha(It is being forgiven of the curse of sins)

Kweger’ Imana byo bitwungur’ iki se?(What does drawing near to God gain us?)

Biduha guhinduk’inshuti z’ Imana(It makes us become friends of God)

Noneho tebuk’ uve mu byaha byawe(Now wake up and leave your sins)

Ubigaragarize byose mu mucyo(Reveal everything in the light)

Umukiza mwiz’ arakubabarira,(The good Savior forgives you,)

Arakubohora kand’ aragufasha(He sets you free and helps you)