23. Umurima w' Iman' ureze

Agakiza · 4 verses

1.

Umurima w’ Iman’ ureze,(God's field is ripe,)

N’ igi he cyo kuwusarura(And the time to harvest it has come)

Mwa basaruzi muze vuba,(O harvesters come quickly,)

Gusarur’ ibisarurwa bye(To gather its harvest)

Yes’ ubu turakwinginga:(Jesus, now we beseech You:)

Woherez’ abakozi bawe(Send Your workers)

Baterany’ ibyo bisarurwa,(To gather that harvest,)

Babigushyikirize Mwami(To bring it to You, Lord)

2.

Ubazindure kare cyane,(Wake them up early,)

Kand’ abandi mu gica-munsi(And others at midday)

No mu gihe cy’ umugoroba,(And in the evening time,)

Yes’ ubahamagare bose(Jesus, call them all)

3.

Urahamagawe Mukristo,(You are called, Christian,)

Genda vuba udakererwa(Go quickly without delay)

Kandi wubur’ amaso yawe,(And lift up your eyes,)

Kuk’ Umwami Yes’ aza vuba(For the Lord Jesus is coming soon)

4.

Muze mwese duhaguruke,(Come everyone, let us rise up,)

Dukorer’ uwaducunguye(Let us work for the One who redeemed us)

Hasigaye umwanya muto,(There is little time remaining,)

Akaza kutugororera(He is coming to reward us)