25. Yew' ubabazwa n' ibyaha

Agakiza · 4 verses

1.

Yew’ ubabazwa n’ ibyaha,(You who are troubled by sins,)

Sang’ Umukiza ningoga(Come to the Savior quickly)

Ya maraso ye yavuye,(That blood of His that flowed,)

Niy’ agukurahw ibyaha(Is what washes away your sins)

Sang’ Umukiza ningoga(Come to the Savior quickly)

Ashaka kugukiz’ ubu(He wants to save you now)

Mw isi har’ umubabaro,(In the world there is suffering,)

arikw iwe n’ amahoro(But in Him there is peace)

2.

Kuki s’ utinze mu byaha?(Why do you linger in sins?)

Kuki wabur’ ubugingo?(Why do you miss out on life?)

Ngwino ningoga kwa Yesu,(Come quickly to Jesus,)

Araguh’ amahoro ye(He will give you His peace)

3.

Ibihe bihita vuba,(Times pass quickly,)

Kandi nta bwo bigaruka(And they do not return)

N’ igihe git’ ukitaba,(And time may run out and you pass away,)

Kand’ukajyanw’ ikuzimu,(And be taken to hell)

4.

Yes’ azagaruka vuba(Jesus will return soon)

Azajyan’ umugeni we(He will take His bride)

Tuzahora turirimba(We will always be singing)

Dushim’ Umwana w’ Intama(Praising the Lamb)

Mw ijuru, hafi ya Yesu(In heaven, near Jesus)

Dutandukanye n ‘ ibyaha(Separated from sins)

N’ ukuri nzaba mpiriwe(Truly I will be satisfied)

Nzahora nezerw’ iteka(I will rejoice forever)