27. N' inkuru nziza kur' uyu munsi
Agakiza · 5 verses
N’ inkuru nziza kur’ uyu munsi,(It is good news for today,)
Ibayobora gusang’ Imana(That leads them to find God)
/: Abari hafi n’ abari kure,(/: Those who are near and those who are far,)
Mwese nimuze rnukizwe nayo.: /(All of you come and be saved by it.: /)
Munyabyaha we, ngwino ningoga!(You sinner, come quickly!)
Yesu ni w’ ushaka kugukiza(Jesus is the one who wants to save you)
/: Reka gutinda cyane mu byaha,(/: Stop delaying so much in sins,)
Uyu n’ umunsi wakirizwamo.: /(This is the day to be received.: /)
Kuki wahunze Yesu Mukiza,(Why have you fled from Jesus the Savior,)
Kandi yagucunguj’ amaraso(When He redeemed you with blood)
/: Jy’ ureka kumuhungira kure(/: I stop running far from Him)
Wigir’ inama yo kugaruka.: /(Decide to return.: /)
Mur’ ibyo byaha,(In those sins,)
nta munezero ugukwiriye uzahabona(you will find no happiness there that befits you)
/: Keretse Yesu ni w’ ushobora(/: Only Jesus is the one who can)
Kunezez’ uwo mutima wawe.: /(Make that heart of yours happy.: /)
Birashoboka ko twanezerwa,(It is possible for us to rejoice,)
Mu bihe byose no mu makuba(In all times and in tribulations)
/: Ni k’ umukristo w’ ukur’ ameze,(/: This is how a mature Christian is,)
Azanezerwa iteka ryose.: /(They will rejoice for all eternity.: /)