33. Yesu Mukiza yasezeranye
Agakiza · 4 verses
Yesu Mukiza yasezeranye(Jesus the Savior promised)
Yuk’ umuns’ umw’ azaza kudutwara(That one day He will come to take us)
Azatujyana iwe mw ijuru,(He will take us to His home in heaven,)
Azaza vuba nta bw’ azatinda(He will come soon without delay)
Sinshidikanya, mfit’ ukwizera,(I do not doubt, I have faith,)
Kubg’ Umukiza n’ amaraso ye(Because of the Savior and His blood)
Umwuka Wera ni we nahawe,(The Holy Spirit is who I have received,)
Ni w’ uzangeza ku byo narazwe(He is who will bring me to my inheritance)
Intumwa nyinshi z’ Umwam’ Imana,(Many messengers of the Lord God,)
Ubu zatumwe mur’ iyi si yose(Have now been sent into all this world)
Ziramamaz’ ubutumwa bwiza, bga(Spreading the good news, of)
Yesu Kristo n’ urukundo rwe(Jesus Christ and His love)
Abantu benshi bizer’ Imana,(Many people believe in God,)
Bitab’ umuhamagaro w’ Imana(Answering the call of God)
Duhuz’ umutima mu rugendo,(Let us unite our hearts in the journey,)
Kandi tuzabon’ ingororano(And we will receive the reward)
Igihe cy’ Umwami Yesu Kristo(The time of the Lord Jesus Christ)
Cyo kugaruka kwe, kiregereje(Of His return, is drawing near)
Tugir’ umwete, tumwitegure,(Let us be diligent, let us prepare for Him,)
Az’ atujyane iwe mw ijuru(May He come and take us to His home in heaven)