35. Ni Yesu wangize kub' umuva ...
Agakiza · 3 verses
Ni Yesu wangize kub’ umuvandimwe we(It is Jesus who made me his sibling)
Iman’ ishimwe cyane(All praises and thanks to God)
Kand’ ibyo mfite byose ni we wabimpaye(And all that I have is what He has given me)
Iman’ ishimwe cyane(All praises and thanks to God)
Kandi yarambabariy’ angir’ imbohore(And He forgave me and set me free)
Yamviriy’ amaraso yo mu mutima we(He poured out the blood from His heart for me)
Ndanezerewe cyane kuko yanshunguye(I am very happy because He has cleansed me)
Iman’ ishimwe cyane(All praises and thanks to God)
Ibyiza yakoze mbifitemw umufasha(The good things He has done I have a helper in them)
Iman’ ishimwe cyane(All praises and thanks to God)
Ni w’ umfasha mu bintu byose bikomeye(He is who helps me in all difficult things)
Iman’ ishimwe cyane(All praises and thanks to God)
Imibabaro yanjye yose ni kw ayizi(All my sufferings He knows them)
Ahindur’ iyo mibabaro ngw anezeze(He turns that suffering into joy for me)
Iman’ ishimwe kuko yumv’ amasengesho(Praise God because He hears prayers)
Iman’ ishimwe cyane(All praises and thanks to God)
Ku Mana mw ijuru mfitey’ umu gabane(I have a place in heaven, at my Father's house)
Iman’ ishimwe cyane(All praises and thanks to God)
Mu mwanya muto tuzabon umunezero(In a short time we will find joy)
Iman’ ishimwe cyane(All praises and thanks to God)
Mw ijur’ abera bazamurika nk’ izuba(In heaven the saints will shine like the sun)
Yes’ ubw’ azatwambik’ ikamba ry’ ubugingo(Jesus then will clothe us with the crown of life)
Tumwitegure kukw azagaruka vuba(Let us prepare for Him because He is returning soon)
Iman’ ishimwe cyane(All praises and thanks to God)