40. iyo ndebeshej' ukwizera
Agakiza · 4 verses
iyo ndebeshej’ ukwizera,(When I look through faith,)
Nezererw’ Umukiza wanjye(I rejoice in my Savior)
Mbon’ ubutunzi bwinshi cyane,(I see abundant riches,)
Bufitwe na Dat’ Uhoraho(Possessed by the Eternal Father)
Haleluya, ndane zerewe,(Hallelujah, I am filled with joy,)
Kukw anyobor’ iminsi yose,(Because He guides me every day,)
Iyo mfit’ intege nke cyane,(When I feel very weak,)
Ambumbatiz’amaboko ye(He embraces me in His arms)
Noneho nta bwo nkir’ indushyi,(Now I am no longer empty,)
Kuko nujujw’ umunezero(Because I am filled with joy)
Urukundo rwe n’imbabazi,(His love and mercy,)
Bitum’ anyumv’ iyo musabye(Make Him hear when I pray)
Haleluya, kukw ambeshaho(Hallelujah, because He sustains me)
Non’ ubu nguwe neza rwose(Now I belong to Him completely)
Niba naw’ ushak’ amahoro,(If you also seek peace,)
Umwugururir’ umutima(Open your heart to Him)
Ubwo nari nkiri mu byaha,(When I was still in sin,)
Nari nuzuy’ umubabaro(I was full of sorrow)
Non’ ubu nta gushidikanya,(But now without doubt,)
Nta teka nzacirwah’ ukundi(I will never be condemned again)
Haleluya, amp’ imbaraga(Hallelujah, He gives me strength)
Zo gutsind’ ibigerageza(To overcome temptations)
Ndanezerewe mu mutima,(I am joyful in my heart,)
Ndindwa n’ lIman’ iminsi yose(I am kept by God every day)
Umubabaro no gusekwa,(Sorrow and being mocked,)
Byose ni ko byabay’ ubusa(All became nothing)
Kuko njya mpozwa n’ Umukiza,(Because I am comforted by the Savior,)
Kandi mbumbatirwa na Data(And embraced by the Father)
Haleluya, Mukiza wanjye(Hallelujah, my Savior)
Ni wow’ untunga kubw’ ubuntu(He is the one who sustains me by grace)
Naho nab’ umunyantege nke,(Even though I am weak,)
Nizeye k’ uzamp’ imbaraga(I trust that You will give me strength)