57. Umukiza wac' ashobora Kutun...

Agakiza · 5 verses

1.

Umukiza wac’ ashobora Kutunezeza mw isi(Our Savior is able To make us joyful in this world)

Atuyobora kubw’ ubuntu, Ni w’ uduhaz’ ibyiza(He guides us by grace, He is the one who gives us good things)

Twizey’ ubuntu bwe, kuko na we Yemeye kutuyobora twese(We trust in His grace, because He Has agreed to guide us all)

Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe(Hallelujah, hallelujah, Hallelujah, praise Him)

2.

Ni byiza gukund’ iyo Mana, Kuko yaducunguye(It is good to love that God, Because He redeemed us)

Kandi ni byiza ko mb’ uwayo, Bindinda kuzimira(And it is good that I belong to Him, It prevents me from being lost)

Tuzahoran’ umunezero no Mu gihe byose bizahinduka(We will have eternal joy And when everything changes)

Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe(Hallelujah, hallelujah, Hallelujah, praise Him)

3.

Iyo tugeragejwe kenshi Mu mwi jima w’ iyi si,(When we are tested often In the darkness of this world,)

Tumenya kw ibyo byose mw isi Ar’ iby’ igihe gito(We know that all these things in the world Are only for a short time)

Mw ijuru nta mubabar’ uhari, Nta n’ amarira azahagera(In heaven there is no sorrow there, And no tears will reach there)

Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!(Hallelujah, hallelujah, Hallelujah, praise Him!)

4.

Tureke kwiganyira kenshi, Kubw. ‘ inzu n’ ibyo kurya,(Let us stop worrying often, About a house and food,)

Kukw ibyo byose tubihabwa Kubw’ ubuntu bw’ Imana(Because all these things are given to us By the grace of God)

Atuyobora mu nzira yose, Kand’ atwikorerer’ imitwaro(He guides us in every way, And He carries our burdens)

Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe(Hallelujah, hallelujah, Hallelujah, praise Him)

5.

Ubw’ ari byiza mur’ iyi si Kwizer’ Umwami Yesu(If it is good in this world To trust in the Lord Jesus)

Bizamera bite mw ijuru Tubony’ uburanga bge(How will it be in heaven When we see His glory)

N’ ukuri tuzanezerwa cyane Tubony’ u bgiza bge budashira(Truly we will rejoice greatly When we see His eternal beauty)

Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!(Hallelujah, hallelujah, Hallelujah, praise Him!)