80. Nifuza kuzagera muri wa murwa

Agakiza · 7 verses

1.

Nifuza kuzagera muri wa murwa, Wo mw ijuru mwiza cyane(I desire to reach that city, In heaven so beautiful)

Ariko se ko ntaz’ inzir’ ingezayo, Ni nd’ ubasha kuyinyereka(But since I do not know the way there, Who can show it to me)

/: Ngwino vuba, ngwino vuba! Umukiz’ arakwerek’ inzira.: /(/: Come quickly, come quickly! The Savior shows you the way.: /)

2.

Ubwo najyaga ngendagend’ uko nshaka Nih’ umucyo wantunguye(When I was going about as I pleased, Then a light surprised me)

Uwo mucyo waramurikaga cyane Uturuka ku musaraba(That light was shining brightly, Coming from the cross)

/: Natungu we n’ uwo mucyo, Uwo mucyo wa ngezemo rwose.: /(/: I was amazed by that light, That light truly led me in.: /)

3.

Kand’ ijwi ryaturutse mur’ uwo mucyo, Riti; Niwambur’ inkweto(And a voice came from that light, Saying: Take off your sandals)

Kuko han’ ugeze hahinduts’ ahera Kand’ Imana nay’ ar’ iyera(Because where you have arrived has become holy, And God also is holy)

/: None nsigaye nyoborwa Neza rwose n’ iyo Mana yera.: /(/: Now I remain led, Perfectly by that holy God.: /)

4.

Habab’ umunezero mwinshi mw ijuru Umunyabyaha yihannye(There is great joy in heaven when a sinner repents)

None Yesu naw’ aragutegereje Kugira ngo wezwe mw iriba(Now Jesus also awaits you, To be cleansed in the fountain)

/: Ngwino we zwe, ngwino wezwe, Amaraso y’ a rakweza rwose.: /(/: Come and be cleansed, come and be cleansed, The blood cleanses you completely.: /)

5.

Kandimumenye ko azagaruka vuba. Azab’ aje nk’ umujura(And know that He will return soon. He will come like a thief)

Nyir’ inz’ iy’ ameny’ igih’ umujur’ aza Yaba maso kugez’ ubw’ atibwa(The owner who knows when the thief comes, Would stay awake until he is caught)

/: Mube maso, mube maso, Kuko mutaz’ umunsi n’ igihe.: /(/: Be alert, be alert, Because you do not know the day or time.: /)

6.

Kandi mumenyc ko ngiye kuza vuba(And know that I am coming soon)

Nzaba nzanywe no guhemba Ibikwiranye n’ umurimo w’ umuntu(I will come to reward, According to each person's work)

/: Nimukomez’ icyo mwahawe. Kor’ ibyiza, kugira ngo Uzahembw’ ibikwiranye na byo.: /(/: Hold fast to what you have received. Do good, so that You may be rewarded accordingly.: /)

7.

Najyanywe no kubatcgurir’ aha nyu, Kugira ngo muzabeho(I went to prepare a place for you, So that you may live)

Hariy’ ibyicaro byinshi kandi byiza Mukwiriye kuzabyicaramo(There are many beautiful dwellings, You deserve to dwell there)

/: Nimusenge cyane cyanc Kugira ngo mutazaburayo.: /(/: Pray earnestly, So that you will not miss it.: /)