82. Tuzajyanwa kuri wa munsi

Agakiza · 4 verses

1.

Tuzajyanwa kuri wa munsi(We will be taken on that day)

Ubw’ impand’ izab’ ivuze(When the trumpet will sound)

Tuzateranir’ imbere ye,(We will gather before Him,)

Dushimir’ Umwami Yesu(Praising the Lord Jesus)

Hazamanuka ba maraika(Angels will descend)

Bazaza kurimbur’ abantu,(They will come to destroy people,)

Abanze kwakir’ Umukiza,(Those who refused to receive the Savior,)

Bakamurutish’ iby’ iyi si(Preferring the things of this world)

Hazabaho kurira gusa(There will be weeping only)

Ndetse no guhekeny’ amenyo(And gnashing of teeth)

Igihe cyo kwizera Yesu(The time to believe in Jesus)

Kizaba gishize rwose(Will be completely over)

2.

Abafit’ abagore benshi(Those who have many wives)

Icyo gihe bazahanwa(At that time will be punished)

Abarozi n’ abashikisha(Sorcerers and poisoners)

Ndetse n’ abapfumu bose,(And all witch doctors,)

Bazakorwa n’ isoni rwose(They will be utterly ashamed)

Imbere y’ Umukiza Yesu(Before the Savior Jesus)

Bazashak’ aho bahungira(They will seek a place to flee)

Nyamara ntibazahabona(But they will not find it)

3.

Abatunz’ iby’ iyi si gusa(Those who treasure only earthly things)

Bazashyirwa mu rubanza(Will be brought to judgment)

Ubutunzi bwabo bw’ iyi si(Their earthly wealth)

Buzahinduk’ umurama(Will become ashes)

Nta cyo bazabasha kubona(They will find nothing)

Cyabakiz’ ibyaha bakoze(To save them from the sins they committed)

Bazafatwa kur’ uwo munsi(They will be arrested on that day)

Batabwe muri wa muriro.(And thrown into that fire.)

4.

Natwe Bakristo ba Mesia(And we Christians of the Messiah)

Nta teka tuzacirwaho(No judgment will be passed on us)

Tuzaba tujya nywe mw ijuru,(We will go together to heaven,)

Tuzasangira na Yesu(We will feast with Jesus)

Azatwambik’ imyenda yera(He will clothe us in white garments)

N’ ingofero nziza cyane(And beautiful crowns)

Inkota z’ abamaraika(The swords of the angels)

Zizirukan’ abanyabyaha(Will drive away the sinners)