139. Mukiza Yesu, ntabara
Gushimisha · 7 verses
Mukiza Yesu, ntabara,(Savior Jesus, I implore,)
Kukw abantu babiri(For two persons are)
Bari mu mutima wanjye,(Warring in my heart,)
Umw’ akund’und’agoma(One loves, one opposes)
Ndengera ! Ndengera !(Help me! Help me!)
Mwami wanjye, ndengera !(Lord and Master, help me!)
Umwe ni we Mwuka wawe(One is Your own Spirit)
Unyiringiz’ijuru;(Pointing me to heaven;)
Und’ahor anyoshya nabi,(The other accuses me of evil,)
Ashaka kunshumuza(Seeking to disgrace me)
Mwami, sinkor’ ibyo nkunda,(Lord, I don't do what I love,)
Nubgo mpora mbyifuza(Though I quickly desire it)
Ibibi byo ndabikora,(The evil I do practice,)
Nubg’iteka njya mbyanga(Though forever I hate it)
Murokoz’ umucyo wawe(Redeemer, shine Your light)
Umurikire neza,(And illuminate it well,)
Ngo wa muntu mubi nanga(That the evil one I hate)
Atamperana rwose(May never overcome me)
Iyo nirwanya ntyo, Mwami,(When I struggle thus, O Lord,)
Nta mahoro mba mfite(I have no peace within)
Ndagukunda, ndagushaka !(I love You, I seek You!)
Mfasha, nesh’ uwo mubi!(Help me conquer that evil one!)
Kiz’ imbata yaw’ irushywa,(Destroy his overwhelming might,)
Ihor’ ikuganyira;(That always opposes You;)
Umpe n’ ububasha bgawe(Grant me Your own power)
Ngo njye nsinda Satani(That I may defeat Satan)
Ndashak’ uburuhukiro(I long for rest and refuge)
Mu bgami bgawe bgiza;(In Your glorious kingdom;)
Mfasha ngo wa wundi nanga(Help me hate the other)
Atambuza kujyayo(That would hinder my way there)