143. Yesu, ko wankunze, bigatum ...

Gushimisha · 3 verses

1.

Yesu, ko wankunze, bigatum’ umfira(Jesus, that You loved me overwhelms me)

None nakwim’ iki ? Ndakwihay’ubu,(What can I give You now? I surrender,)

Umutima wanjye n’ ibyo mfite byose(My heart and all I have)

Non’ ubyiharire: sinkir’uwanjye(Now possess them: I'm no longer mine)

2.

Uhagaz’imbere y’ intebe y’ ubuntu,(You stand before the throne of mercy,)

Itek’umvugira k’Uwiteka, So(Forever interceding to the Father,)

Mwam’ ujy’ unshoboza, ntwar’umusaraba(Lord, enable me to take the cross)

Nkwize n’ imbabazi z’ Uwanshunguye(With the grace of Him who saved me)

3.

Mwami, ndakwinginga: umpe gusa nawe:(Lord, I plead with You: give me Yourself:)

Mpa kugushimisha, kand’unyigishe(Grant me to glorify You, and teach me)

Nige kugukunda;(To learn to love You;)

nige kukumvira,(to learn to obey You,)

Nshak’ abazimiye, mbakugezeho!(Seek the lost, and bring them to You!)