202. Tur abasirikare ba Kristo ...

Gushimisha · 7 verses

1.

Tur’ abasirikare ba Kristo Yesu;(We are soldiers of Christ Jesus;)

Ni W’ ukiz’ abamwiringira(He saves those who trust Him)

Kandi twasezeranye kurwana cyane(And we have vowed to fight greatly)

Na Satani n’ isi n’ umubiri(Against Satan and the world and the flesh)

2.

Turi bene Data umwe, bagenzi banjye,(We are children of one Father, my friends,)

Kandi dusangiye kwizera;(And we share the same faith;)

Iyo badututse, baduhora Yesu,(When they mock us, scorning Jesus,)

Twibuke yuko yadupfiriye(Let's remember He died for us)

3.

Mwibatizwa twashyizwehwikimenyetso(In baptism we were marked with the sign)

Cy’ umusaraba yabambgeho,(Of the cross He bore,)

Tujye turwana munsi y’ iyo bendera,(Let's go fight under that banner,)

Twambay’ intwaro duhabwa na We(Wearing the armor He gives us)

4.

Tube maso, twirinde, nta wakwikiza;(Be watchful, guard, none can save himself;)

Twizigir’ izo ntwaro nziza(Let's trust those good weapons)

Satani n’ ashimagiza, ye kutwoshya;(Satan is strengthening himself to deceive us;)

Twe kumutinya n’ az’ arakaye(We must fear him when he's angry)

5.

Twih’ Umwuka Wera, kugira ngo yime(We ask the Holy Spirit, so that He dwells)

Mu mitima yac’ adutware;(In our hearts and leads us;)

Nukw azatubatur’ ububata bubi(Then He'll remove from us evil desire)

Bwo kwifuza kose k’ umubiri(All longing of the flesh)

6.

Bene Data, duhumurizanye,(Children of the Father, let's encourage each other,)

kuko tur’ ingabo z’ Uwanesheje(for we are soldiers of the Victor)

Twe gutiny’ ababisha, twe gucogora(Let's not fear the enemy, not be weak)

Tube maso, dusenge, turwane(Be watchful, pray, fight on)

7.

Nubw’ intambar’ idasiba, twagabiwe(Though the endless battle, we were given)

Intwaro zituneshereza,(Weapons that bring victory,)

Mw’ ijuru tuzaruhukan’ ibyishimo,(In heaven we'll rest in joy,)

Twambay’ ikamba ritangirika(Wearing the crown imperishable)