215. Tujye duhimbaz iteka

Gushimisha · 7 verses

1.

Tujye duhimbaz’ iteka(Let us sing forever)

Ururembo rw’ i wacu,(Of our heavenly home,)

Twarwubakiwe na Yesu(Built for us by Jesus)

Mw ijuru ry’ Uwiteka(In the Lord's heaven)

Iyaba mfit’ amababa(If I had wings)

Nk’ abamarayika,(Like the angels have,)

Mba ngurutse, nkagerayo,(I would fly up and go there,)

Nkab’ i Siyon’ iteka(I would be in Zion forever)

2.

Kand’ amazu yaho yose(And all the houses there)

Ararabagirana,(Are close together,)

Kand’ aruta cyane rwose(And they far surpass)

Ay’ abantu bubaka(Those that people build)

3.

Yes’ ariyo, ni We Mwami(Jesus is there, He is Lord)

Utwar’ abaho bose,(Over all who dwell there,)

Kand’ abamalayika bajya(And the angels continually)

Bamuhimbaz’ iteka(Praise Him forever)

4.

Munsi y’ intebe y’ ubgami(Below the throne of the kingdom)

Ni hw isok’ikomoka(Is where the fountain flows)

Ivamo ya mazi meza(From which pure waters come)

ubugingo bw’iteka(The life eternal)

5.

Kand’aho ni ho hamera(And there is where grows)

Igiti cy’ ubugingo:(The tree of life:)

Ibibabi byacyo byiza(Its beautiful leaves)

Ni byo bikiz’ abantu(Are what heal the people)

6.

Duhimbaz’ urwo rurembo(Let us praise that home)

Rwo mw ijuru ry’ Imana:(In God's heaven:)

Ni rwo Yesu Kristo wacu(It is what Jesus Christ our Lord)

Yadutunganirije,(Has prepared for us,)

7.

Yes’ utungany’ imitima(Jesus, prepare the hearts)

Y’ abakwizeye twese,(Of all of us who trust You,)

Tujye dukor’ iby’ ushima,(Let us do joyful works,)

Tuzabane mw’ ijuru(That we may dwell in heaven)