224. Wasiz' ubgiza war' ufite mw...

Gushimisha · 5 verses

1.

Wasiz’ ubgiza war’ ufite mw ijuru,(You left the glory You had in heaven,)

Ubwo wazaga mw isi, Yesu;(When You came to earth, Jesus;)

No mw ivuka ryawe nta hantu hariho(And at Your birth there was no place)

Hagutunganiye, Mwami(Prepared for You, Lord)

Ngwin’ uze mu mutima wanjye,(Come and enter my heart,)

Umbemo, ndabikwemereye(Dwell in me, I am willing)

Ngwin’ utahe mu mutima wanjye,(Come and stay in my heart,)

Wiboneremw aho kuba(Make Yourself at home there)

2.

Mbes’ abamalayika ntibagushingije,(Did not the angels praise You,)

Ubwo wimikwaga, Krisito ?(When You were being born, Christ?)

Ariko, Mwami, wicishije bugufi,(Yet, Lord, You humbled Yourself,)

Utuvukir’ utyo mw isi !(Being born thus into the world!)

3.

Dor’ inyoni yos’ igir’ aho yarika,(See, every bird has where it nests,)

Na y’ ingunzu ntibur’ intaho(And the fox has its den)

Ariko Wowe, Mwami Yesu, wabuze Ah’ urambik’ umusaya(But You, Lord Jesus, had no place Where You could lay Your head)

4.

Waj’ uzany’ Ijambo rizima, Krisito,(You came bringing the living Word, Christ,)

Ryo kubatur’ abantu bawe(To deliver Your people)

Bakwitura kwang’ urukundo rwaw’ ubgo,(They rejected Your wonderful love,)

Bakumanika ku giti(They nailed You to the tree)

Ngwin’ ube mu mutima wanjye:(Come, dwell in my heart:)

Nizigiy’ urwo rupfu rwawe !(I remember that death of Yours!)

Ngwin’ utahe mu mutima wanjye:(Come and stay in my heart:)

Nizigiy’ Umusaraba(I remember the Cross)

5.

Abari mw ijuru bazagusingiza,(Those in heaven will praise You,)

N’ uza kwima ya ngoma yawe(When You come to establish Your kingdom)

Nzumv’ umbwir’ uti: Mfit’ aho nkugeneye,(I'll hear You tell me: I have prepared a place for you,)

Ngwino, wimane nanjy’ ubu !(Come, dwell with Me now!)

Bizanezeza cyane, Yesu,(It will be so joyful, Jesus,)

Ubwo nzumv’ ijwi ryawe ryiza !(When I hear Your beautiful voice!)

Bizanezeza cyane, Mukiza;(It will be so joyful, Savior;)

Nzagusingiza, ntahwema!(I will praise You, unceasingly!)