244. Har' umusozi wa kure
Gushimisha · 5 verses
Har’ umusozi wa kure(There is a hill far away)
Hafi y’ ururembo,(Near the city wall,)
Ah’ Umukiza yabambwe(Where the Savior was nailed)
Watubabarijwe(Suffering for us)
Ntabwo twabasha kumenya(We cannot fully know)
Uko yababajwe!(How He suffered!)
Twizeye gusa kw’ar’ twe(We only believe that it was for us)
Twatumy’ apfa nabi(That He died so cruelly)
Ni cyo cyatumy’ ibyaha byacu(This is what caused our sins)
Byos’ uko bingana(All of them no matter how many)
Bikurwaho n’Uwiteka,(To be removed by the Lord,)
Tukazaban’ i We,(That we might dwell with Him,)
Nta wundi wabasha kuba(No one else could bear)
Inshungu y’ ibyaha;(The anguish of sin;)
Ni we watwugururiye(It is He who opened for us)
Irembo ry’ ijuru(The gate of heaven)
Nuk’ubwo yadukiinz’ atyo,(So since He loved us so,)
Natwe tumukunde,(Let us also love Him,)
Twiringir’amaraso ye,(Let us trust in His blood,)
Tumwumvire rwose(Let us obey Him completely)