26. Mana Rurema, ndagushima

Gushimisha · 4 verses

1.

Mana Rurema, ndagushima:(God the Creator, I praise You:)

Wabonetse muri Yesu(You were revealed in Jesus)

Dor’ urukundo rwawe rwinshi(Behold Your abundant love)

wakunze twebg’ abangizi!(You loved us who were enemies!)

Mana, watanz’ Umwana wawe(God, You gave Your Son)

Ngw adukirish’ amaraso ye(That He might save us with His blood)

2.

Njye nguhimbaza, Mwami Yesu,(I praise You, Lord Jesus,)

Kuko wangiriy’ ibambe,(For You helped me bear the cross,)

Kandi wamfiriye ku Giti,(And You died for me on the Tree,)

Unkurahw ibyaha byanjye(Cleansing me from my sins)

Muvunyi wanjye, ndagushima;(My Advocate, I thank You;)

Ndakwihaye, mb’ uwawe rwose(I have given myself to You, I am Yours completely)

3.

Wasiz’ ubgiza bgawe bgose(You left all Your glory)

War’ ufit’ ahw Iman’ iri,(That You had where God is,)

Umber’ intama y’ igitambo,(Before the Lamb of sacrifice,)

Utwar’ ibyaha by’ abantu(Taking away the sins of people)

Ngukundira, Mukiza wanjye(I wonder at You, my Savior)

Ibyo wanyishyuriye byose(All that You paid for me)

4.

Urwo rukundo rwawe rwinshi(That abundant love of Yours)

Rujya runtangaza cyane,(Continues to amaze me greatly,)

Uko nagiriw’ ubgo buntu,(How I was treated with such grace,)

Usumba byos’ akamfira!(Beyond all, yet He died for me!)

Reka ngukunde, Mwami Yesu;(Let me love You, Lord Jesus;)

Iminsi yose ngushimishe(All my days I'll praise You)