261. Bene data mwe mwese

Gushimisha · 6 verses

1.

Bene data mwe mwese,(Children of the Father, all of you,)

Nimuze dufatanye(Come let us join together)

Ibi byago tubonye(These troubles we have seen)

Tubisangire(Let us share them)

Kubakunzi b’ Imana ,(For the beloved of God,)

Amahoro n’ibyago(Peace and troubles)

Byose birafatanya(All work together)

Kuzan’ ibyiza(To bring good things)

2.

Iyi nshuti ya twese(This friend of us all)

None yadukuwemo(Has now been taken from us)

Yadufashaga cyane:(Who helped us greatly:)

Niy’ ituriza(Who consoled us)

3.

Twibuk’ imihati ye(Let us remember their deeds)

N’ uko yakiranutse(And how they were fervent)

No kwitanga kwe kose(And all their dedication)

No gutinyuka(And fearlessness)

4.

Twese yatugiriye(They were of benefit)

Umumaro w’ ukuri,(Truly to us all,)

Kandi yatuyoboye(And led us)

Mu byo gukizwa(In matters of salvation)

5.

Twagira ngw azab’ ino(We thought they would be here)

Imyaka myinshi cyane,(For many more years,)

Ariko kuva mw isi(But departing from earth)

Kwari kugeze(Had arrived)

6.

Imigambi y’ Imana(The purposes of God)

Si nk’ Ibyo twibgiraga(Are not like what we thought,)

Non’ ubw’ ibitegetse,(Now that He has commanded it,)

Turabyemeye !(We accept it!)