262. Umva gusaba kwanjye
Gushimisha · 3 verses
Umva gusaba kwanjye,(Hear my prayer,)
Mwuka w’ Imbaraga !(Spirit of Power!)
Shyir’ ububasha bgawe(Put Your might)
Mu mutima wanjye(In my heart)
Mwuka Wera, hishura(Holy Spirit, cleanse)
Ibyaha bindimo;(The sins within me;)
Mpesh’ ubugingo bushya,(Give me new life,)
Ibyaha bimvemo(Remove the sins from me)
Za mu mutima wanjye !(Come into my heart!)
Mbese, nabaho nte,(Indeed, how can I live,)
Ntagufite ng’ umbemo?(Without having You dwelling in me?)
Najya nizera nte ?(How can I believe?)
Mwuka, nyobora neza:(Spirit, guide me well:)
Nzajya nkwemerera;(I will obey You;)
Ump’ ubugingo bushya(Give me new life)
N’ umutima mwiza(And a good heart)
Ne kongera gutinya(I will no longer fear)
Iby’ Umwanzi mubi,(The things of the evil enemy,)
Kuk’ ukunda kumfasha,(For You love to help me,)
Ukampa kunesha(And give me victory)
Mwuka, nyemez’ ibyawe(Spirit, establish Your things)
Mu mutIma wanjye;(In my heart;)
Uwuzuz’ ubugingo(Fill it with life)
No kunesha byose !(And all victory!)