280. Imins' irahita vuba

Gushimisha · 7 verses

1.

Imins’ irahita vuba,(The days pass quickly,)

Irahita yihuta(They pass in a hurry)

Ukw ihita, benshi bapfa(As they pass, many die)

Batameny’ Umukiza(Without knowing the Savior)

Hari twakora:(There is work to be done:)

Tugikoran’ umwete:(Let us work with zeal:)

Dutabar’ ubu vuba,(Let us help now quickly,)

Imins’ itarashira(Before the days end)

Irashira, irashira !(They are ending, they are ending!)

Dor’ iminsi irashira!(Behold, the days are ending!)

Dutabar’ ubu twese,(Let us all help now,)

Twe gukererwa dutyo!(Let us not delay like this!)

2.

None, bib’ imbuto nziza(Now, sow good seeds)

Mu mitima y’ abantu;(In people's hearts;)

Hanagura n’ amarira(Wipe away also the tears)

Y ‘ abanyamibabaro(Of the sorrowful)

Renger’ abapfakazi,(Protect the widows,)

Kand’ ubyuts’ abaguye,(And lift up the fallen,)

Uhumure n’ impumyi,(Comfort also the blind,)

Ibiseb’ ubivure(Heal the disabled)

3.

Iby’ uzabishobor’ ute ?(How will you be able to do it?)

Ntibizakunanira,(It will not be too hard for you,)

Nib’ ufit’ Umwuka Wera(If you have the Holy Spirit)

N’ urukundo rw’ Imana:(And the love of God:)

Ibiduh’ itimanye,(What seems impossible,)

Tubishatse byukuri(If we truly desire it)

Tuyisengan’ umwete,(Let us pray earnestly,)

Dukor’ iby’ imbabazi(Let us do works of mercy)

4.

Icy’ Umwami Yes’ ashaka(What the Lord Jesus wants)

N’ ukugendana natwe,(Is to walk with us,)

Ngo yikiriz’ abarushye(To encourage the weary)

Bamutey’ umugongo(Who have turned their back on Him)

Kandi yaravuz’ ati:(And He has said:)

Uzanyizera wese(Whoever believes in Me)

Azabwir’ irimisozi(Will tell the mountains)

Ngo nitabwe mu nyanja(To be thrown into the sea)

5.

We gutiny’ ibir’ imbere:(Do not fear what lies ahead:)

Yes’ azagushoboza(Jesus will enable you)

Umuh’ umutima wawe,(Give Him your heart,)

Awutegeke rwose !(Let Him rule it completely!)

Isi yubahe Yesu !(Let the world honor Jesus!)

Yadutsindiy’ urupfu(He conquered death for us)

N’ abadayimoni bose(And all the demons)

Ubu ni We dufite(Now we have Him)

6.

Sigaho kwizera guke:(Stop having little faith:)

Na wa wundi yakizwa !(That other one was also saved!)

Wibuke ko Paulo na we(Remember that Paul too)

Yar’ umwanzi w’ ibyiza;(Was an enemy of good things;)

Yamufash’ atunguwe,(He helped him suddenly,)

Yemera gukizw’ ubgo,(He believed and was saved then,)

Ab’ intumwa ya Yesu,(Became an apostle of Jesus,)

Yamamaz’ ubuntu bge(Proclaiming His grace)

7.

Tyo n’ ubu, mugende mwese,(So now, go all of you,)

Muri kumwe na Yesu;(You are together with Jesus;)

Mubamwerek; abakize,(Show them to Him; those who are saved,)

Bos’ abazabyemera(All who will believe)

Kandi mwe gucogora(And do not grow weary)

Cyangwa se kunanirwa,(Or become discouraged,)

Mutarabasohoza(Until you bring them)

Ku Mukiz’ ubifuza(To the Savior who desires them)