282. Abantu benshi cyane
Gushimisha · 5 verses
Abantu benshi cyane(Very many people)
Batay’ Uwiteka,(Do not know the LORD,)
Bazimiye nk’ intama(They are lost like sheep)
Zahabiye kure,(That have wandered far,)
Zihagaze ku manga,(Standing on cliffs,)
Zikicwa n’ imbeho,(Dying from the cold,)
Impyisi zikazirya:(Wolves devouring them:)
Ni kw abo bameze!(That is how they are!)
Nimuze, tubashake(Come, let us seek them)
Twe tubatarure !(Let us rescue them!)
Bizatunezeza cyane,(It will give us great joy,)
Tuzany’ intam’ imwe(To bring back one sheep)
Hemeye nde kugenda(Who is willing to go)
Gushak’ inzimizi,(To seek the lost,)
Ntiyite ku makuba(Not minding the troubles)
No kubiruhanya,(And the hardships,)
Ngw agir’ umwete mwinshi(Having great zeal)
Nk’ ushak’ itungo rye,(Like one seeking his livestock,)
Agend’ ashak’ intama(Going to seek the sheep)
Yesu yapfiriye(Jesus died for)
Nubw’ uri mu mahoro,(Even though you are in peace,)
Mbese, wumv’ ufite(Do you feel you have)
Ishyaka rikujyana(The passion driving you)
Gushak’ iza Yesu?(To seek those of Jesus?)
Nahw ar’ aboroheje(Whether they are humble)
Cyangw’ abagayitse(Or despised)
N’ abantu b’ igiciro(They are people of value)
Mu maso ya Yesu(In the eyes of Jesus)
No kw irembo ry’ urugo(Even at the homestead gate)
Yes’ arahagaze,(Jesus is standing,)
Ahamagar’ intama,(Calling the sheep,)
Azugururiye. Abuz’ abazicyura:(He has opened for them. He lacks those to bring them back:)
Ni wow’ abgir’ ati:(It is you He tells:)
Ushak’ intama zanjye,(Seek My sheep,)
Izo napfiriye !(Those I died for!)
Byab’ ari byiza, Yesu,(It would be good, Jesus,)
Bwakwira, tukaza,(At evening, if we came,)
Tukakubwira tuti:(And told You saying:)
N’ ukuri twiriwe(Truly we have spent the day)
Dushak’ intama zawe,(Seeking Your sheep,)
Izi zazimiye(These that were lost)
Ngizi, turazicyuye:(Here they are, we have brought them back:)
Zishyire mu rugo !(Put them in the fold!)