311. Yemwe, nshuti twabanye

Gushimisha · 8 verses

1.

Yemwe, nshuti twabanye(You, friends we have shared with)

Kandi twafatanije,(And we joined together,)

Tubasezeyeh’ ubu,(We say farewell to you now,)

Murabeho: Ku Mana(Goodbye: To God)

2.

Tugiye gutangira(We are about to begin)

Urugendo runini:(A great journey:)

Mujye mudusabira,(Keep praying for us,)

Iman’ ibane natwe(May God be with us)

3.

Noneho, mwa nshuti mwe,(Now then, our friends,)

Turashaka kugenda(We want to go)

Ngo tujyane na Yesu,(To journey with Jesus,)

Hamwe n’ Uwiteka, Se(Together with the Lord, the Father)

4.

Ariko ntitwihebye(But we are not worried)

Kubg’ inzira ducamo:(About the road we take:)

Tuzi ko twarushyize(We know that we have placed ourselves)

Mu maboko y’ Imana(In the hands of God)

5.

Murabeho, bagenzi,(Goodbye, companions,)

Abo twafatanije(Those we joined with)

Mu byago no mu byiza(In hardships and in good times)

Yes’ agendane namwe(May Jesus walk with you)

6.

Har’ uburuhukiro(There is a resting place)

Bg’ abakijijwe bose(For all the saved)

Ni dupfa, tuzabayo(When we die, we will be there)

Ku Witeka mw ijuru(With the Lord in heaven)

7.

Ahar’ amaso n’ aya(When these eyes close)

Yo kubonana mw isi;(From seeing each other on earth;)

Nyamar’ abakijijwe(However the saved)

Tuzabana mw ijuru(We will dwell in heaven)

8.

Murabeho, bagenzi(Goodbye, companions)

Dusubiy’ i wac’ ubu(We return to our homes now)

Nimugende mwizeye,(Go in faith,)

Tubaragij’ Imana(We commend you to God)