317. Mukiza, wadutoreye

Gushimisha · 4 verses

1.

Mukiza, wadutoreye(Savior, You chose us)

Kuba nk’ umubir’ umwe;(To be like one body;)

Urashaka yuko twera,(You want us to be holy,)

Twihanganira byose(Bearing with each other in all things)

Ntushaka n’ ibitatanya(You do not want discord)

Abo waje guhira;(Among those You came to save;)

Urukundo rwawe, Mwami,(Your love, Lord,)

Ruduhuz’ imitima(May it unite our hearts)

2.

Yemw’ abakundwa na Yesu,(You beloved of Jesus,)

Na none nimwongere(Now once again)

Muvuge mwes’ imbere ye(Speak all before Him)

Ibyo mwasezeranye(What you promised)

Kandi ni mwongera kumva(And again hear)

K’ urukundo rwatubye,(The love He had for us,)

Mumwingingish’ imitima,(Ask Him in your hearts,)

Yemere kubuzuza(May He agree to fill you)

3.

Bana b’ Imana Rurema,(Children of God the Creator,)

Ntimutinye kwitanga ;(Do not fear to give yourselves;)

Mu kubaho kwanyu kose,(In all your living,)

Mukundane mwihwema !(Love one another earnestly!)

Umukiza wacu Yesu(Our Savior Jesus)

Ni kw ajy’ atugirira,(That is what He does for us,)

Ngo haboneke muri twe(That there may be seen in us)

Ubuntu bw’ Uwiteka(The mercy of the Lord)

4.

Mwami Yesu, wakomeje(Lord Jesus, You confirmed)

Isezerano ryacu;(Our covenant;)

Kand’ utwigishe kubana(And You taught us to live)

Mu rukundo nyakuri(In true love)

Mwam’ ujy’ uruduh’ iteka,(Lord, You give us forever,)

Rudacogora rwose;(Never diminishing at all;)

Ni bo bose bazamenya(Then all will know)

Yuko watwitoreye(That You have chosen us)