357. Ubgo nari nshinjirijwe cyane
Gushimisha · 4 verses
Ubgo nari nshinjirijwe cyane(When I was deeply bound)
Na Satani n’ ibyaha byanjye,(By Satan and my sins,)
Haj’ Umwami Yes’ arakomanga,(The Lord Jesus came knocking,)
Ati: Kanguk’ unkingurire !(Saying: Rise up and open for me!)
Ati: Kingura !Kingura !(Saying: Open! Open!)
Nkingurira, nkwinjiremo !(Open for me, let me enter!)
Umutima waw’ uranezerwa,(Your heart will be pleased,)
Wemeye yuko nkwinjiramo(Agree that I may enter you)
Yarandaritse mu birori bye,(He invited me to His feast,)
Ngo dusangir’ ibyiz’ afite;(To share the good things He has;)
Maze, ndanyurwa, ndamuhimbaza:(Then, I was filled, I praised Him:)
Sinavug’ ibyo yankoreye !(I cannot tell what He did for me!)
Ku rugamba rwanjye na Satani,(In my battle with Satan,)
Yesu ni We ngab’ inkingira(Jesus is my refuge)
Kuba muri We byarantinyuye,(Being in Him strengthened me,)
Ajy’ ansubizamw imbaraga(He keeps restoring my strength)
Ni we Mwungeri mwiz’ undagira,(He is the good Friend who leads me,)
Nta cyo nkena, ndi kumwe na We(I lack nothing, being with Him)
Nd’ ino mw is’ itek’ aranyobora:(Here in the world He forever guides me:)
Nyuma, nzasugira mu nzu ye(Later, I will rest in His house)