385. Murinzi we menyesh' igihe !
Gushimisha · 4 verses
Murinzi we menyesha igihe!(Watchman, tell us the time!)
Iwacu se n’ i muhero?(Is ours the morning?)
Ati ijoro ryinjiye cyane:(Isn't the night very deep:)
Buracya hanyuma(It will dawn soon)
Ntukarire, ukomeze;(Do not be weary, persist;)
Nturorere kwiringira,(Do not stop hoping,)
Kugeza igihe uzagerayo(Until the time you will reach)
Ku munsi uhoraho(The eternal rest)
Murwanyi we, tyo mbwira nawe!(Warrior, I tell you too!)
Ansubiza yitonze ati:(He answers carefully saying:)
Dore urugamba rurashira:(Look, the battle is ending:)
Guma mu ntambara!(Stay in the fight!)
Ntubabare wihangane;(Do not be discouraged, be patient;)
wireka imirimo yawe(Complete your work)
Tuzabona igihembo cyiza,(We will see a good reward,)
Nidutabaruka(When we do not give up)
Ndacyabaz’ ibyaremwe byose(I ask all creation)
Binsubiza bitya biti:(It answers what, saying:)
Iyi si yacu iza gushira,(This world of ours will pass away,)
Haze indi ihoraho(Another eternal one will come)
Umenya ibyo bimenyetso(Know those signs)
Bigaragaza kuza kwe;(That reveal His coming;)
Kandi ibyaremwe uko bingana(And all creation as it suffers)
Byiteze impanda ye(Awaits His glory)
Twishime mu mitima yacu(Let us rejoice in our hearts)
kukw’ imuhira ari hafi(That the morning is near)
Duhumure, tuzaruhuka(Take comfort, we will rest)
Tutakibabara(No longer suffering)
Ntukarire, tuzabana;(Do not be weary, we will meet;)
Ibyago bizashiraho(The troubles will end)
Ntituzaburay’ amahoro(We will not lose the peace)
Kwa Yesu mw’ ijuru!(Of Jesus in heaven!)