412. Isi yos' iririmbe Ibitangaza

Gushimisha · 6 verses

1.

Isi yos’ iririmbe—Ibitangaza(Let the whole world sing the wonders)

Umukiza wa twese—Yadukoreye(The Savior of us all has done for us)

Amahang’ ukw angana(Let all nations everywhere)

Yos’ asingize Yesu !(Praise Jesus!)

2.

I burasirazuba, —Bamuhimbaze !(From the West, let them praise Him!)

AbaShinwa bashime—Umucunguzi,(Let the Chinese praise the Redeemer,)

AbaHindi bemere(Let the Indians believe)

Yesu wabapfiriye(That Jesus died for them)

3.

Kandi n’ Abisilamu—Bamusingize:(And also the Muslims, let them praise Him:)

N’ amahanga barimo—Ayabature(And the nations among them, let Him judge them)

Yes’ Umwami, bemere(Let them believe that Jesus is Lord,)

Yuko yabacunguye(That He redeemed them)

4.

Abatuye mu mbeho, —Aho bagira(Those who live in the North, where they have)

Ijoro rirerire—Ritinda gucya,(Very long night that delays to dawn,)

Bemer’ Umucyo w’ isi,(Let them believe in the Light of the world,)

Ngo bave mu mwijima(To come out of darkness)

5.

N’ abo mu Rwanda rwacu, —Bamusingize(And those in our Rwanda, let them praise Him)

Bang’ ingeso za. kera, —Bamuyoboka,(Leave the old ways, and obey Him,)

Bati: Ngwin’ utwimemo,(Saying: May You reign over us,)

Ur’ Umwami w’ ijuru(You are the Lord of heaven)

6.

Amahanga yo mw isi—Yos’ ukw angana(All nations in the world everywhere)

Yemer’ Umucunguzi, —Amuyoboke;(Believe in the Redeemer, and obey Him;)

Abakijijwe bose(All the saved ones)

Bamusingiz’ iteka(Praise Him forever)