422. Yesu yageze mu Rwanda
Gushimisha · 6 verses
Yesu yageze mu Rwanda,(Jesus came to Rwanda,)
N’ i Burund’ agerayo;(And reached Burundi too;)
Yigerey’ i Tanganyika(He reached Tanganyika)
N’ i Bugande n’ i Kongo(And Buganda and Congo)
Yadukuye mu bugoryi(He rescued us from slavery)
No mu mwijima mwinshi;(And from great darkness;)
Tumuberey’ umuryango:(Let us build Him a church:)
Tumusingize cyane !(Let us praise Him greatly!)
Imana yishimye cyane(God was very pleased)
Kubon’ ibyo yaremye;(To see what He created;)
Byari biboneye byose,(Everything was good,)
Nta n’ inenge byarimo(There was no fault in it)
Maz’ umunt’ iramurema,(Then He creates man,)
Ab’ umukurambere(To have dominion)
W’ inyamaswa n’ amatungo;(Over beasts and cattle;)
Byos’ abyit’ amazina(He named them all)
Satan’ ajy’ arushy’ abantu,(Satan went and tempted people,)
Abah’ ibishushanyo(Gave them idols)
No kubabuz’ agaciro(And stole their value)
No kubarushya cyane(And tempted them greatly)
Yabahugij” Umuremyi,(He turned them against the Creator,)
Ababwir’ ibinyoma(Told them lies)
Abahemukir’ iteka:(Made them rebel forever:)
Ni we mwanz’ ukabije(He is the most terrible enemy)
yemwe mwes’ abari mw isi(All of you who are in the world)
Abakuru n’ abato,(Adults and children,)
Nimumenye yukw Imana(You should know that God)
Yer’ ikang’ ibyaha pe !(Does not tolerate sins at all!)
Ni cyo cyatumy’ ic’ Adamu,(That is what expelled Adam,)
We na Hawa, mw Edeni,(Him and Eve, from Eden,)
Ikarimbura ya mirwa,(And destroyed those cities,)
Sodomu na Gomora(Sodom and Gomorrah)
Yemwe mwes’ abari mw isi,(All of you who are in the world,)
Namw’ abari mw ijuru,(And you who are in heaven,)
Nimumeny’ Imana yacu(You should know our God)
Yukw ar’ inyambabazi!(That He is full of mercy!)
Yatanze n’ Umwana wayo,(He gave His own Son,)
Aratubabarizwa;(To be crucified for us;)
Yagiriwe nabi cyane,(He was treated very badly,)
Bamubamba ku Giti(They nailed Him to the tree)
Yes’ ashobor’ imitima(Jesus can cleanse hearts)
Y’ abinangiye bose,(Of all who are defiled,)
Uhereye mu Bulaya,(From Europe,)
Ukageza mw Afrika(All the way to Africa)
Nta mitima w’ atabasha,(There is no heart He cannot cleanse,)
Nubgo yaba nk’ ibuye;(Even if it is like stone;)
Nubg’ irimw ibyaha byinshi(Even if it has many sins)
Yos’ arayishobora(He can cleanse it all)