430. Kera nar' umwangizi
Gushimisha · 8 verses
Kera nar’ umwangizi(Before I was an enemy)
Mu mutima rwihishwa(In my hidden heart)
Maze, mpura n’ uw’ Imana,(Then, I met one of God's people,)
Anyigish’ ibya Yesu,(Who taught me about Jesus,)
Uk’ umuntu yakizwa(How a saved person)
Urubanza rw’ ibyaha,(Is acquitted from the judgment of sins,)
Akabyarw’ ubwa kabiri(Being born a second time)
Kubg’ urupfu rwa Yesu(Through the death of Jesus)
Ibyo maze kubyumva,(Having heard those things,)
Ntsindwa n’ urubanz’ ubgo,(I am defeated by that judgment,)
Meny’ ibyaha nagakoze(Knowing the sins I committed)
Kuv’ aho navukiye(From when I was born)
Nsaba Yes’ imbabazi,(I ask Jesus for mercy,)
Natur’ ibyaha byanjye,(Confessing my sins,)
Nizer’ urukund’ ankunda;(I believe in the love that loves me;)
Hanyum’ arandokora(Immediately He saves me)
Kuv’ ubwo, njya nzinukwa(From that time, I keep being renewed)
Iby’ isi nakundaga,(From worldly things I used to love,)
Menya yuko bizashira(Knowing they will pass)
Yes’ ubg’ azagaruka(When Jesus returns)
None, mfit’ amahoro(Now, I have peace)
N’ ubugingo bw’ iteka(And eternal life)
Yes’ ampay’ Umwuka Wera;(Jesus gave me the Holy Spirit;)
Anesherez’ iby’ isi(He satisfies me from worldly things)
Ikimbabaza cyane,(What troubles me greatly,)
Kikanter’ agahinda,(Brings me sorrow,)
N’ ukureb’ abari mw isi(Is seeing those in the world)
Banze kwitaba Yesu(Who refuse to trust Jesus)
Abakijijwe twese(All of us who are saved)
Tubabarir’ ab’ isi,(Let us show mercy to the worldly,)
Tubabwire n’ Ubutumwa:(Tell them the Good News:)
Ni wo murimo wacu(That is our work)