Hobe

1.

Indamutso y’umukunzi, Igere kundiba y’wawe

Uraho neza Mutima, Ese ujya umenya ko nkuri hafi

Ahari wanyemerera, Naza tukaganira

2.

Iyo umenya ugusabye kumazi, Warikusaba ay’ubugingo

Ntuzongere kugira inyota, Kuko wahuye n’umukiza

Yewe yerusalemu, Dore wagenderewe

3.

Kandi nubwo ushenjaguwe, Wibagiwe yamasezerano

Ukangukire kwegera, Intebe y’urukundo rwinshi

Ngwino Yesu akuruhure, Umenye ko agukunda

4.

Hobe mutima we uhumure

Urangamire christo wenyine

Hobe mubiri We Uzubakwaa

Reba ingabo zikugose

Ubwoba ni bushire

5.

Ni Kuva ryari wihebeshwa, nurusaku Rw’Ibiri hanze

ni Kuva ryari wibagirwa Icyo nasezeranye nawe

Ko ntacyo ntakweretse, Ngo umenye ko ngukunda

6.

Ntukazuja mu mirima yabandi, Guhumbahumba ibyo basigaje

Uzajya uhazwa n’ibyiza, Biva ku meza y’umukiza

Dore so ni umutunzi, Ugaba agasagura