Nzaririmba

1.

Nshima ko Imiruho yanjye yose

Yanyegereje umusaraba

Muri byose amahoro yangabiye

Anyungura ibyiringiro

Umurava,

no ku mbabarira

Isezerano dufitanye

Binsunika ahera

Ku birenge bye

2.

Nzaririmbisha

impundu nyinshi

Agakiza ke,

kankuye ahabi

Uko ndushaho ku mwegera

Amaso yanjye arahumuka

Anzirikira kubirenge byiwe

Aho numva amagambo ankomeza

Umutima wanjye uramukunda

...

3.

Ngaho ririmba

Yewe mutima wanjye

Utere hejuru kuko uri umunyamahirwe

Kandi wakunzwe

N'umutware uruta abandi bagabo

Kandi ntago uzapha

Itabaza ryawe ni rihore ryaka cyane

...

4.

Kandi uririmbe yewe shyanga ryera

Kuko wavuyemo abami n'abatambyi

Ukagera ahera ntayindi ncuungu

Keretse umwana w'isumba byose

Wakoze indahiro nziza

...