Zaburi Yanjye

1.

Si mvuga iby' undi,

Ndavuga ibyanjye,

2.

Ndavuga ibyo amaso

Yanjye yiboneye,

3.

Yesu yanzahuye,

Ku manywa y’ ihangu

4.

Nubwo naceceka,

Umutima uravuga

Yesu yanzahuye,

Ku manywa y’ ihangu

5.

Yaritamuruye

Umwijima urahunga,

Inkingi y’ umucyo ihagarara

Mu rugo rwanjye.

6.

Ndasusuruka Ooh,

Nshira n’ imbeho.

Nanjye ngira ijambo ooh

Mpawe n’ ijuru

7.

Nahoraga njya kuvumba amashimwe

y’abandi

Nkarebera mu madirisha abandi

batamba,

Yesu utarobanura ku butoni,

arazaaa,

azura,

Ibyanjye

byapfuye

Bibaho,

Indirimbo yanjye yari Mana

uzagezahe,

Gutuma mpinduka urugero rwiza

rw’ uwatawe

Nkahunga inzira nyabagendwa,

nkanyura

mu dusesero,

kandi mfite

amasezerano,

atabarika

wampaye,

8.

Zaburi ndirimba

Si iya Dawidi,

Zaburi ndirimba

Si iya bene Asaph.

Ni imva mutima,

ayiiii zanjye

Mfite ubuhamya

Bwigendera

9.

Yesu yakongeje

Itabaza ryanjye

Yimura umwijima

Umucyo uraganza,

Yampagaritse

Ku Musozi wanjye,

Ampa ijwi ryo

kuvuga imirimo ye,

10.

Zaburi, zaburi, Zaburi,

Zaburi, zaburi, Zaburi

Si iya bene Asaph.

Ni imva mutima,

ayiiii zanjye

Mfite ubuhamya

Bwigendera