1 Ngoma 10

14 verses

1 Ngoma 10:1

Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi w'i Gilibowa.

1 Ngoma 10:2

Abafilisitiya basendekereza Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

1 Ngoma 10:3

Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane.

1 Ngoma 10:4

Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho.

1 Ngoma 10:5

Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa.

1 Ngoma 10:6

Uko ni ko Sawuli yatanze, n'abahungu be uko ari batatu, n'abo mu nzu ye bose bagwa hamwe.

1 Ngoma 10:7

Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, bata imidugudu yabo barahunga.

1 Ngoma 10:8

Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza abapfu, basanga Sawuli n'abahungu be baraguye ku musozi w'i Gilibowa.

1 Ngoma 10:9

Baramucuza bajyana igihanga cye n'intwaro ze, batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo.

1 Ngoma 10:10

Intwaro ze bazishyira mu ngoro y'imana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni.

1 Ngoma 10:11

Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose,

1 Ngoma 10:12

ab'intwari bose barahaguruka, bakurayo intumbi ya Sawuli n'intumbi z'abahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi y'umwela w'i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.

1 Ngoma 10:13

Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye ku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry'Uwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze,

1 Ngoma 10:14

ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi.