1 Ngoma 11

47 verses

1 Ngoma 11:1

Bukeye Abisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburoni baravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turi ubura bwawe.

1 Ngoma 11:2

Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzaba umugaba w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ ”

1 Ngoma 11:3

Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y'Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli, nk'uko Uwiteka yavugiye muri Samweli.

1 Ngoma 11:4

Hanyuma Dawidi n'Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu (ahitwa i Yebusi), kandi Abayebusi ni bo bari abaturage bo muri icyo gihugu bari basanzwemo.

1 Ngoma 11:5

Ab'i Yebusi babwira Dawidi bati “Hano ntabwo uzahamenera.” Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, ari ho habaye ururembo rwa Dawidi.

1 Ngoma 11:6

Ubwo Dawidi yaravuze ati “Uri bubanze kunesha Abayebusi, ni we uzaba umutware n'umugaba”. Maze Yowabu mwene Seruya aba ari we ubanza kuhamenera, aba umugaba w'ingabo.

1 Ngoma 11:7

Dawidi atura muri icyo gihome gikomeye, ari cyo cyatumye bacyita ururembo rwa Dawidi.

1 Ngoma 11:8

Yubaka umudugudu impande zarwo zose, uhereye i Milo n'impande zose. Yowabu na we asana ibindi bice by'umudugudu bisigaye.

1 Ngoma 11:9

Maze Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Nyiringabo yari kumwe na we.

1 Ngoma 11:10

Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya n'Abisirayeli bose kumwimika nk'uko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli.

1 Ngoma 11:11

Ngaba abagabo b'intwari Dawidi yari afite, uko umubare wabo wari uri: Yashobeyamu umwana w'Umuhakimoni, umutware w'ab'intore mirongo itatu. Yabanguye icumu rye kurwanya abantu magana atatu, abicira icyarimwe.

1 Ngoma 11:12

Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo w'Umwahohi, yari uwo muri abo bagabo b'intwari batatu.

1 Ngoma 11:13

Uwo yari kumwe na Dawidi i Pasidamimu, ubwo Abafilisitiya bari bateraniyeyo ngo barwane, maze abantu bahunga Abafilisitiya. Aho hari umurima warimo sayiri nyinshi.

1 Ngoma 11:14

Ariko bo bahagarara hagati muri uwo murima, barawurinda bica abo Bafilisitiya, Uwiteka abakirisha kunesha gukomeye.

1 Ngoma 11:15

Abatatu kuri ba bandi mirongo itatu baramanuka basanga Dawidi ku rutare mu buvumo bwa Adulamu. Ingabo z'Abafilisitiya zari zigerereje mu kibaya cy'Abarafa.

1 Ngoma 11:16

Ubwo Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy'Abafilisitiya bari i Betelehemu.

1 Ngoma 11:17

Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y'iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu.”

1 Ngoma 11:18

Maze abo batatu batwaranira mu ngabo z'Abafilisitiya, bavoma amazi mu iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywaho, ahubwo ayabyarira imbere y'Uwiteka.

1 Ngoma 11:19

Aravuga ati “Imana yanjye indinde kuba nakora ntyo! Ndebe nywe amaraso y'aba bagabo bahaze amagara yabo!” Kuko bayazanye bihaze, ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu.

1 Ngoma 11:20

Abishayi murumuna wa Yowabu ni we wari umutware w'abatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana n'abantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu.

1 Ngoma 11:21

Muri abo batatu ni we wari ufite icyubahiro kurusha abandi babiri, ahinduka umutware wabo. Ariko ntiyahwanye n'abatatu ba mbere.

1 Ngoma 11:22

Benaya mwene Yehoyada umwana w'umugabo w'intwari w'i Kabusēli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w'i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.

1 Ngoma 11:23

Yishe n'umugabo w'Umunyegiputa muremure cyane, uburebure bwe bwari mikono itanu. Uwo Munyegiputa yari yitwaje injunga y'icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu kuboko kwe ararimwicisha.

1 Ngoma 11:24

Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b'intwari.

1 Ngoma 11:25

Yari afite icyubahiro kuruta ba bandi mirongo itatu, ariko ntiyari ahwanye na batatu ba mbere. Dawidi amugira umutware w'abarinzi be.

1 Ngoma 11:26

Kandi abagabo b'abanyambaraga bo mu ngabo ze ni Asaheli murumuna wa Yowabu, na Eluhanani mwene Dodo w'i Betelehemu,

1 Ngoma 11:27

na Shamoti w'Umuharari na Helesi w'Umupeloni,

1 Ngoma 11:28

na Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, na Abiyezeri w'Umunyanatoti,

1 Ngoma 11:29

na Sibekayi w'Umuhusha na Ilayi w'Umwahohi,

1 Ngoma 11:30

na Maharayi w'Umunyanetofa, na Heledu mwene Bāna Umunyanetofa,

1 Ngoma 11:31

na Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini, na Benaya w'Umunyapiratoni,

1 Ngoma 11:32

na Hurayi wo ku tugezi tw'i Gāshi na Abiyeli w'Umunyaruba,

1 Ngoma 11:33

na Azimaveti w'Umunyabahurimu, na Eliyahaba w'i Shālabini.

1 Ngoma 11:34

Bene Hashemu w'Umugizoni ni Yonatani mwene Shage w'Umuharari,

1 Ngoma 11:35

na Ahiyamu mwene Sakari w'Umuharari na Elifali mwene Uri,

1 Ngoma 11:36

na Heferi w'Umumekerati na Ahiya w'Umupeloni,

1 Ngoma 11:37

na Hesero w'Umunyakarumeli na Nārayi mwene Ezubayi,

1 Ngoma 11:38

na Yoweli murumuna wa Natani, na Mibuhari mwene Hagiri,

1 Ngoma 11:39

na Seleki w'Umwamoni, na Naharayi w'i Bēroti utwara intwaro za Yowabu mwene Seruya,

1 Ngoma 11:40

na Ira w'Umuyeteri na Garebu w'Umuyeteri,

1 Ngoma 11:41

na Uriya w'Umuheti na Zabadi mwene Ahilayi,

1 Ngoma 11:42

na Adina mwene Shiza w'Umurubeni, umutware w'Abarubeni n'abantu mirongo itatu hamwe na we,

1 Ngoma 11:43

na Hanāni mwene Māka na Yoshafati w'Umumituni,

1 Ngoma 11:44

na Uziya w'Umwashitaroti, na Shama na Yeyeli bene Hotamu w'Umunyaroweri,

1 Ngoma 11:45

na Yediyayeli mwene Shimuri na murumuna we Yoha w'Umutisi,

1 Ngoma 11:46

na Eliyeli w'Umumahavi, na Yeribayi na Yoshaviya bene Elunāmu na Ituma w'Umumowabu,

1 Ngoma 11:47

na Eliyeli na Obedi na Yāsiyeli w'Umumesoba.