1 Ngoma 13

14 verses

1 Ngoma 13:1

Nuko Dawidi ajya inama n'abatware batwara ibihumbi, n'abatwara amagana n'abandi batware bose.

1 Ngoma 13:2

Dawidi abwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutume hose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi n'Abalewi bari mu midugudu yabo n'ibikingi byabo, kugira ngo bateranire aho turi.

1 Ngoma 13:3

Tujye kugarura isanduku y'Imana yacu muri twe, kuko tutayitayeho ku ngoma ya Sawuli.”

1 Ngoma 13:4

Abahateraniye bose bemera ko bagiye gukora batyo, kuko iyo nama abantu bose bayishimye.

1 Ngoma 13:5

Nuko Dawidi ateranya Abisirayeli bose, uhereye i Shihori ku kagezi ka Egiputa ukageza aharasukirwa i Hamati, kugira ngo bajye kwenda isanduku y'Imana bayikure i Kiriyatiyeyarimu.

1 Ngoma 13:6

Dawidi azamukana n'Abisirayeli bose bajya i Bāla, ari yo Kiriyatiyeyarimu y'Abayuda, kugira ngo bakureyo isanduku y'Uwiteka Imana, ari yo yicara ku Bakerubi ikitwa rya Zina.

1 Ngoma 13:7

Maze baheka isanduku y'Imana ku igare rishya, bayikura mu nzu ya Abinadabu, Uza na Ahiyo barayishorera.

1 Ngoma 13:8

Nuko Dawidi n'Abisirayeli bose biyerekera imbere y'Imana n'imbaraga zabo zose, baririmba bacuranga inanga na nebelu n'amashako n'ibyuma bivuga, bavuza n'amakondera.

1 Ngoma 13:9

Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye.

1 Ngoma 13:10

Uburakari bw'Uwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiye ukuboko isanduku, agwa aho ngaho imbere y'Imana.

1 Ngoma 13:11

Dawidi ababazwa n'uko Uwiteka asumiye Uza. Aho hantu ahahimba Peresuza na bugingo n'ubu.

1 Ngoma 13:12

Uwo munsi Dawidi atinya Imana aravuga ati “Najyana nte isanduku y'Imana imuhira iwanjye?”

1 Ngoma 13:13

Nuko Dawidi ntiyacumbukura iyo sanduku ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi, ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu rugo rwa Obededomu w'Umugiti.

1 Ngoma 13:14

Isanduku y'Uwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka aha umugisha urugo rwa Obededomu n'ibyo yari afite byose.