1 Ngoma 12

41 verses

1 Ngoma 12:1

Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi, ubwo yari acyihishe Sawuli mwene Kishi, bari muri za ntwari zamutabaraga mu ntambara.

1 Ngoma 12:2

Batwaraga imiheto bakabasha gutwarira amaboko yombi, bateresha amabuye imihumetso, barashisha n'imyambi imiheto. Bari bene wabo wa Sawuli bo mu Babenyamini.

1 Ngoma 12:3

Umukuru ni Ahiyezeri, agakurikirwa na Yowasi ari bo bene Shemaya w'i Gibeya, na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti, na Beraka na Yehu w'Umunyanatoti.

1 Ngoma 12:4

Ishimaya w'i Gibeyoni yari umunyambaraga muri abo mirongo itatu, ari we wari umutware muri bo,

1 Ngoma 12:5

na Yeremiya na Yahaziyeli na Yohanani, na Yozabadi w'i Gedera,

1 Ngoma 12:6

na Eluzayi na Yerimoti na Beyaliya, na Shemariya na Shefatiya w'i Harufu,

1 Ngoma 12:7

na Elukana na Ishiya na Azarēli, na Yowezeri na Yoshobeyamu b'Abakōra,

1 Ngoma 12:8

na Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w'i Gedori.

1 Ngoma 12:9

Kandi no mu Bagadi hirobanuramo abagabo b'abanyambaraga b'intwari bigishijwe kurwana, babasha gutwara ingabo n'icumu. Amaso yabo yasaga n'ay'intare, bari bafite umuvumbuko nk'uw'impara ziri ku gasozi, basanga Dawidi mu gihome cyo mu butayu.

1 Ngoma 12:10

Umukuru ni Ezeri, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu,

1 Ngoma 12:11

uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya,

1 Ngoma 12:12

uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli,

1 Ngoma 12:13

uwa munani ni Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi,

1 Ngoma 12:14

uwa cumi ni Yeremiya, uwa cumi n'umwe ni Makubanayi.

1 Ngoma 12:15

Abo Bagadi bari abatware b'ingabo, umutoya muri bo yari ahwanye n'abantu ijana, umukuru agahwana n'igihumbi.

1 Ngoma 12:16

Abo ni bambutse Yorodani mu kwezi kwa mbere, Yorodani yuzuye irenze inkombe zose birukana abo mu bibaya bose, ab'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba.

1 Ngoma 12:17

Bukeye Ababenyamini n'Abayuda baraza, basanga Dawidi mu gihome.

1 Ngoma 12:18

Dawidi asohorwa no kubasanganira arababwira ati “Niba muzanywe no kuntabara munzaniye amahoro, umutima wanjye n'iyanyu bizaba kimwe. Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta rugomo nagize, Imana ya ba sogokuruza banyu ibirebe ibihane.”

1 Ngoma 12:19

Maze umwuka aherako aza kuri Amasa, umutware wa ba bandi mirongo itatu aravuga ati “Turi abawe Dawidi, turi mu ruhande rwawe mwana wa Yesayi. Amahoro abe kuri wowe no ku bagutabara, kuko Imana yawe igutabara.” Dawidi aherako arabakira, abagira abatware b'umutwe.

1 Ngoma 12:20

Kandi no mu Bamanase himūramo bamwe bakeza Dawidi, ubwo yajyanaga n'Abafilisitiya bateye Sawuli. Ariko ntibabavuna kuko abatware b'Abafilisitiya bamaze kujya inama bakamwirukana bagira bati “Azakeza shebuja Sawuli, ashyire imitwe yacu mu kaga.”

1 Ngoma 12:21

Ubwo yajyaga i Sikulagi, akezwa na bamwe bo mu Bamanase, Aduna na Yozabadi na Yediyeli na Mikayeli, na Yozabadi na Elihu na Siletayi, abatware b'ibihumbi by'Abamanase.

1 Ngoma 12:22

Batabara Dawidi barwanya wa mutwe w'abanyazi, bose bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari kandi bari abatware b'ingabo.

1 Ngoma 12:23

Nuko uko bukeye hakajya haza abantu batabara Dawidi, kugeza ubwo babaye ingabo nyinshi nk'ingabo z'Imana.

1 Ngoma 12:24

Kandi iyi ni yo mibare y'imitwe y'ingabo zasanze Dawidi i Heburoni zitwaje intwaro, ngo bamuhindūrire ubwami bwa Sawuli nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri.

1 Ngoma 12:25

Abayuda bitwazaga amacumu n'ingabo, bari ibihumbi bitandatu na magana inani biteguye kurwana.

1 Ngoma 12:26

Abo mu Basimeyoni, abagabo b'abanyambaraga b'intwari mu ntambara, bari ibihumbi birindwi n'ijana.

1 Ngoma 12:27

Abo mu Balewi na bo bari ibihumbi bine na magana atandatu.

1 Ngoma 12:28

Kandi Yehoyada yari umutware w'inzu ya Aroni, ajyana n'ingabo ibihumbi bitatu na magana arindwi,

1 Ngoma 12:29

na Sadoki umusore w'imbaraga w'intwari n'abo mu nzu ya se, abatware makumyabiri na babiri.

1 Ngoma 12:30

Abo mu Babenyamini bene wabo wa Sawuli bari ibihumbi bitatu, kuko kugeza muri icyo gihe abarutaga ubwinshi muri bo bari bakomereye ku nzu ya Sawuli.

1 Ngoma 12:31

Abo mu Befurayimu, abagabo b'abanyambaraga b'intwari b'ibirangirire mu mazu ya ba sekuruza, bari inzovu ebyiri na magana inani.

1 Ngoma 12:32

Ab'igice cy'umuryango wa Manase bari inzovu imwe n'ibihumbi munani, abavuzwe mu mazina ngo baze bimike Dawidi.

1 Ngoma 12:33

Abo mu Bisakari b'abanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisirayeli bakwiriye gukora, abatware babo bari magana abiri kandi bene wabo bose bumviraga itegeko ryabo.

1 Ngoma 12:34

Abo mu Bazebuluni babashaga kujyana n'ingabo bakarema inteko, bari bafite intwaro z'intambara z'uburyo bwose batari abanyamitima ibiri, bari inzovu eshanu.

1 Ngoma 12:35

Abo mu Banafutali, abatware igihumbi bari kumwe n'abitwaje amacumu n'ingabo, bari inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi.

1 Ngoma 12:36

Abo mu Badani ababashije kurema inteko, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi munani na magana atandatu.

1 Ngoma 12:37

Abo mu Bashēri babashaga kujya mu rugamba bakirema inteko, bari inzovu enye.

1 Ngoma 12:38

N'abo hakurya ya Yorodani, Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase bafite intwaro z'intambara z'uburyo bwose, bari agahumbi n'inzovu ebyiri.

1 Ngoma 12:39

Izo ngabo zose z'abantu babashaga kwirema inteko, bazanywe i Heburoni bafite umutima utunganye no kwimika Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose, kandi n'abandi Bisirayeli bose bari bahuje umutima wo kwimika Dawidi.

1 Ngoma 12:40

Basibirayo gatatu bari kumwe na Dawidi barya banywa, kuko bene wabo bari babahishiye.

1 Ngoma 12:41

Kandi n'abari batuye bugufi bwaho ndetse ukageza Isakari n'i Zebuluni n'i Nafutali, bazanye imitsima ku ndogobe n'ingamiya n'inyumbu no ku nka, n'ibyokurya by'amafu n'imibumbe y'imbuto z'umutini n'amasere y'inzabibu zumye, na vino n'amavuta, n'inka n'intama byinshi cyane kuko mu Isirayeli harimo ibyishimo.