1 Ngoma 15

29 verses

1 Ngoma 15:1

Bukeye Dawidi yiyubakira amazu mu rurembo rwa Dawidi, atunganiriza isanduku y'Imana ahantu, ayibambira ihema.

1 Ngoma 15:2

Dawidi aravuga ati “Nta muntu ukwiriye kuremērwa isanduku y'Imana keretse Abalewi, kuko ari bo Uwiteka yatoranije kujya baremērwa isanduku y'Imana, bakayiremērwa iteka ryose.”

1 Ngoma 15:3

Bukeye Dawidi ateraniriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, ngo bajye kuzamura isanduku y'Uwiteka bayishyire ahantu hayo yayitunganirije.

1 Ngoma 15:4

Dawidi ateranya bene Aroni n'Abalewi.

1 Ngoma 15:5

Muri bene Kohati, umukuru ni Uriyeli na bene se ijana na makumyabiri.

1 Ngoma 15:6

No muri bene Merari, umukuru ni Asaya na bene se magana abiri na makumyabiri.

1 Ngoma 15:7

No muri bene Gerushomu, umukuru ni Yoweli na bene se ijana na mirongo itatu.

1 Ngoma 15:8

No muri bene Elisafani, umukuru ni Shemaya na bene se magana abiri.

1 Ngoma 15:9

No muri bene Heburoni, umukuru ni Eliyeli na bene se mirongo inani.

1 Ngoma 15:10

No muri bene Uziyeli, umukuru ni Aminadabu na bene se ijana na cumi na babiri.

1 Ngoma 15:11

Dawidi ahamagaza Sadoki na Abiyatari abatambyi, n'Abalewi ari bo Uriyeli na Asaya na Yoweli, na Shemaya na Eliyeli na Aminadabu

1 Ngoma 15:12

arababwira ati “Mwebwe muri abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abalewi. Mwiyeze ubwanyu ndetse na bene wanyu, mubone kujya kuzamura isanduku y'Uwiteka Imana ya Isirayeli, muyishyire ahantu nayitunganirije.

1 Ngoma 15:13

Kuko ubwa mbere atari mwe mwayihetse, ni cyo cyatumye Uwiteka Imana yacu idusumira, kuko tutayishatse nk'uko itegeko ritegeka.”

1 Ngoma 15:14

Nuko abatambyi n'Abalewi biyereza kujya kuzamura isanduku y'Uwiteka Imana ya Isirayeli.

1 Ngoma 15:15

(Bagezeyo) Abalewi baremērwa isanduku y'Imana, bashyira imijisho yayo ku ntugu zabo nk'uko Mose yategetse, uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri.

1 Ngoma 15:16

Dawidi abwira abatware b'Abalewi gutoranya abaririmbyi muri bene wabo ngo bazane ibintu bivuga: nebelu n'inanga n'ibyuma birenga, babivuze cyane barangurura ijwi n'ibyishimo.

1 Ngoma 15:17

Nuko Abalewi batoranya Hemani mwene Yoweli, no muri bene Asafu mwene Berekiya, no muri bene se bene Merari, Etani mwene Kushaya,

1 Ngoma 15:18

kandi hamwe na bo bene wabo aba kabiri kuri bo, ari bo Zekariya na Beni, na Yeziyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Uni na Eliyabu, na Benaya na Māseya na Matitiya, na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli, bari abarinzi b'irembo.

1 Ngoma 15:19

Uko ni ko batoranije abaririmbyi: Hemani na Asafu na Etani, bazanye ibyuma by'imiringa birenga byo kuvuza cyane.

1 Ngoma 15:20

Zekariya na Aziyeli, na Shemiramoti na Yehiyeli na Uni, na Eliyabu na Māseya na Benaya, bazanye nebelu bazibwirisha ijwi rito.

1 Ngoma 15:21

Matitiya na Elifelehu na Mikuneya, na Obededomu na Yeyeli na Azaziya, bari bafite inanga babwirisha ijwi ryo mu gituza zo kubaterera indirimbo.

1 Ngoma 15:22

Kenaniya umutware w'Abalewi waremērwaga isanduku, ni we wategekaga ibyo kuyiremērwa kuko yari umunyabwenge.

1 Ngoma 15:23

Berekiya na Elukana bari abakumirizi b'isanduku.

1 Ngoma 15:24

Shebaniya na Yashofati, na Netanēli na Amasiya, na Zekariya na Benaya na Eliyezeri abatambyi, ni bo bagendaga bavuza amakondera imbere y'isanduku y'Imana. Obededomu na Yehiya bari abakumirizi b'irembo ry'isanduku.

1 Ngoma 15:25

Nuko Dawidi n'abakuru ba Isirayeli, n'abatware batwara ibihumbi bajya kuzamura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikura kwa Obededomu bishima.

1 Ngoma 15:26

Maze ubwo Imana ifashije Abalewi bari baremērewe isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, baherako batamba amapfizi arindwi n'amasekurume y'ihene arindwi.

1 Ngoma 15:27

Kandi Dawidi yari yambaye umwitero w'igitare cyiza, Abalewi bose na bo bari baremērewe isanduku, n'abaririmbyi na Kenaniya umutware w'abahetsi, bose bari bambaye batyo. Kandi Dawidi yari yambaye efodi y'igitare.

1 Ngoma 15:28

Uko ni ko Abisirayeli bose bazamuye isanduku y'isezerano ry'Uwiteka basakuriza hejuru, bavuza ihembe n'amakondera n'ibyuma birenga, bacuranga nebelu n'inanga.

1 Ngoma 15:29

Nuko bagisohoza isanduku y'isezerano ry'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Dawidi aca ikibungo abyina amugayira mu mutima.