1 Ngoma 16

43 verses

1 Ngoma 16:1

Nuko binjiza isanduku y'Imana bayitereka hagati mu ihema Dawidi yari yayibambiye, baherako batambira imbere y'Imana ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko bari amahoro.

1 Ngoma 16:2

Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry'Uwiteka.

1 Ngoma 16:3

Maze agaburira abantu ba Isirayeli bose, abagabo n'abagore, umuntu wese amuha irobe ry'umutsima n'igiti cy'inyama, n'umubumbe w'inzabibu zumye.

1 Ngoma 16:4

Kandi ashyiraho bamwe mu Balewi ngo bakorere imbere y'isanduku y'Uwiteka, bajye bibutsa bashima Uwiteka Imana ya Isirayeli bayisingiza.

1 Ngoma 16:5

Abo ni aba: Asafu yari umukuru agakurikirwa na Zekariya, na Yeyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obededomu na Yeyeli bari bafite nebelu n'inanga, kandi Asafu yari afite ibyuma birenga avuza cyane,

1 Ngoma 16:6

na Benaya na Yahaziyeli abatambyi, bajyaga bavugiriza amakondera imbere y'isanduku y'isezerano ry'Imana.

1 Ngoma 16:7

Uwo munsi ni wo Dawidi yatangiye gutegeka Asafu na bene se kuba ari bo bashima Uwiteka.

1 Ngoma 16:8

Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.

1 Ngoma 16:9

Mumuririmbire, mumuririmbire n'ishimwe, Muvuge imirimo itangaza yakoze yose.

1 Ngoma 16:10

Mwīrāte izina rye ryera, Imitima y'abashaka Uwiteka yishime.

1 Ngoma 16:11

Mushake Uwiteka n'imbaraga ze, Mushake mu maso he iteka ryose.

1 Ngoma 16:12

Mwibuke imirimo itangaza yakoze, Ibitangaza bye n'amateka yo mu kanwa ke.

1 Ngoma 16:13

Mwa rubyaro rwa Isirayeli umugaragu we mwe, Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije,

1 Ngoma 16:14

Uwiteka ni we Mana yacu, Amateka ye ari mu isi yose.

1 Ngoma 16:15

Mujye mwibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse ibihe ibihumbi.

1 Ngoma 16:16

Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu, N'indahiro yarahiye Isaka,

1 Ngoma 16:17

Akayikomereza Yakobo kuba itegeko, Akayikomereza Isiraheli kuba isezerano ridashira.

1 Ngoma 16:18

Ati “Ni wowe nzaha igihugu cy'i Kanāni, Kuba umwandu ukugerewe.”

1 Ngoma 16:19

Umubare wabo ukiri muke, Muke cyane, na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu.

1 Ngoma 16:20

Bazereraga mu mahanga atari amwe, Bava mu gihugu cy'umwami bakajya mu kindi.

1 Ngoma 16:21

Ntiyakundira umuntu ko abarenganya, Ndetse yabacyahiye abami.

1 Ngoma 16:22

Ati “Ntimukore ku bo nasīze, Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.”

1 Ngoma 16:23

Muririmbire Uwiteka, mwe abari mu isi mwese, Mwerekane agakiza ke uko bukeye.

1 Ngoma 16:24

Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.

1 Ngoma 16:25

Kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gusingizwa cyane, Kandi ateye ubwoba arusha imana zose.

1 Ngoma 16:26

Kuko imana z'abanyamahanga zose ari ibigirwamana, Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.

1 Ngoma 16:27

Icyubahiro n'igitinyiro biri kuri we, Imbaraga n'ibyishimo biri iwe.

1 Ngoma 16:28

Mwa miryango y'amahanga mwe, mwāturire Uwiteka yuko afite icyubahiro n'imbaraga.

1 Ngoma 16:29

Mwāturire Uwiteka yuko izina rye rifite icyubahiro, Muze imbere ye muzanye ituro,

1 Ngoma 16:30

Mwe abari mu isi mwese mwe, Muhindire imishitsi imbere ye, Isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.

1 Ngoma 16:31

Ijuru rinezerwe isi yishime, Bavugire mu mahanga bati “Uwiteka ari ku ngoma.”

1 Ngoma 16:32

Inyanja ihorerane n'ibiyuzuye, Mu gasozi hishimane n'ibihari byose.

1 Ngoma 16:33

Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo imbere y'Uwiteka, Kuko azanwa no gucira abari mu isi imanza.

1 Ngoma 16:34

Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

1 Ngoma 16:35

Muvuge muti “Mana y'agakiza kacu, udukize.” Utubumbire hamwe udukuye mu mahanga, Kugira ngo dushime izina ryawe ryera, Twishimire ishimwe ryawe.

1 Ngoma 16:36

Uwiteka Imana y'Abisirayeli isingizwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka.

1 Ngoma 16:37

Hanyuma asigayo Asafu na bene se imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, kugira ngo bahore bakorera imbere y'iyo sanduku, nk'uko byari bikwiriye imirimo y'iminsi yose,

1 Ngoma 16:38

na Obededomu na bene se mirongo itandatu n'umunani, kandi Obededomu mwene Yedutuni na Hosa baba abakumirizi.

1 Ngoma 16:39

Kandi ashyiraho Sadoki umutambyi, na bene se b'abatambyi imbere y'ihema ry'Uwiteka ryari ku kanunga k'i Gibeyoni,

1 Ngoma 16:40

kugira ngo bajye batambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero cy'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, nk'uko byari byaranditswe byose mu mategeko y'Uwiteka yategetse Abisirayeli.

1 Ngoma 16:41

Kandi hamwe na bo ashyiraho Hemani na Yedutuni n'abandi batoranijwe bakavugwa mu mazina yabo, kugira ngo bahimbaze Uwiteka kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

1 Ngoma 16:42

Kandi Hemani na Yedutuni abo bagiraga amakondera n'ibyuma birenga by'abantu bajyaga bavuza, bagiraga n'ibintu bitera indirimbo z'Imana. Kandi bashyiraho bene Yedutuni ngo barinde irembo.

1 Ngoma 16:43

Abantu bose baherako barataha umuntu wese ajya iwe, Dawidi asubira iwe ajya gusabira inzu ye umugisha.