1 Ngoma 17

27 verses

1 Ngoma 17:1

Nuko Dawidi aganje mu nzu ye abwira umuhanuzi Natani ati “Dore jyewe mba mu nzu y'imyerezi, ariko isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ikaba mu ihema.”

1 Ngoma 17:2

Natani asubiza Dawidi ati “Kora uko umutima wawe ushaka kose, kuko Imana iri kumwe nawe.”

1 Ngoma 17:3

Iryo joro ijambo ry'Imana rigera kuri Natani, iravuga iti

1 Ngoma 17:4

“Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Umva uko Uwiteka avuze ati: Ntuzanyubakire inzu yo kubamo,

1 Ngoma 17:5

kuko ntabwo nigeze kuba mu nzu uhereye ku munsi nazamuriye Abisirayeli kugeza ubu, ahubwo najyaga mva mu ihema nkajya mu rindi, nava mu buturo nkajya mu bundi.

1 Ngoma 17:6

Mbese ahantu hose nagendaniye n'Abisirayeli bose, hari ubwo navuganaga n'umucamanza wese w'Abisirayeli, uwo nategetse kuragira ubwoko bwanjye nti: Ni iki cyababujije kunyubakira inzu y'imyerezi?’

1 Ngoma 17:7

“Nuko ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uwiteka Nyiringabo avuze atya ati: Nagukuye mu rugo rw'intama no mu bwungeri bwazo, ngo ube umwami w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.

1 Ngoma 17:8

Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimbura abanzi bawe bose imbere yawe, kandi nzaguha izina rihwanye n'amazina y'abakomeye bo mu isi.

1 Ngoma 17:9

Kandi nzagerera ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature habe ahantu habo bwite be kuzimuka ukundi. Kandi abanyarugomo ntibazongera kubaburabuza nk'ubwa mbere,

1 Ngoma 17:10

nko mu gihe nategekeye abacamanza gutwara ubwoko bwanjye bwa Isirayeli: nzajya ncogoza ababisha bawe bose. Kandi ndakubwira yuko Uwiteka azakubakira inzu.

1 Ngoma 17:11

“ ‘Kandi iminsi yawe yo gusanga ba sogokuruza nigera, nzaherako mpagarike urubyaro rwawe rukuzungure, umwe wo mu bahungu bawe nkomeze ubwami bwe.

1 Ngoma 17:12

Uwo ni we uzanyubakira inzu, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose.

1 Ngoma 17:13

Nzamubera se na we azambera umwana. Sinzamukuraho imbabazi zanjye nk'uko nazikuye ku wakubanjirije.

1 Ngoma 17:14

Ahubwo nzamubesha mu nzu yanjye no mu bwami bwanjye iteka ryose, kandi ingoma ye izakomezwa iteka ryose.’ ”

1 Ngoma 17:15

Ayo magambo yose n'uko kwerekwa kose, ni ko Natani yabibwiye Dawidi.

1 Ngoma 17:16

Umwami Dawidi aherako arinjira yicara imbere y'Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Uwiteka Mana, n'inzu yanjye ni iki, nkawe kunzana ukarinda ungeza aha?

1 Ngoma 17:17

Ndetse ibyo byari byoroshye imbere yawe Mana, ariko uvuze no ku by'inzu y'umugaragu wawe bizashyira kera, kandi urarebye umpwanya n'umuntu w'umunyacyubahiro kinini, Uwiteka Mana.

1 Ngoma 17:18

Jyewe Dawidi, nabasha kukubwira iki kandi ku by'icyubahiro umugaragu wawe ngiriwe? Kuko ari wowe uzi umugaragu wawe.

1 Ngoma 17:19

Uwiteka, ibyo bikomeye byose wabikoreye umugaragu wawe nk'uko umutima wawe wibwira, kugira ngo werekane ibyo bikomeye byose.

1 Ngoma 17:20

Uwiteka, nta wuhwanye nawe, nta yindi mana keretse wowe nk'uko twabyumvishije amatwi yacu byose.

1 Ngoma 17:21

Kandi ni irihe shyanga mu isi rihwanye n'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, Imana yicunguriye ngo ribe ubwoko bwayo, ukibonera izina uriheshejwe n'ibikomeye biteye ubwoba wakoze, ubwo wirukaniraga amahanga imbere y'ubwoko bwawe wacunguye, ukabukura muri Egiputa?

1 Ngoma 17:22

Kuko ubwoko bwawe bwa Isirayeli wabugize abantu bawe bwite iteka ryose, nawe Uwiteka wahindutse Imana yabo.

1 Ngoma 17:23

“Nuko none Uwiteka, ijambo uvuze ku mugaragu wawe no ku nzu ye rikomezwe iteka ryose, kandi ugenze nk'uko uvuze.

1 Ngoma 17:24

Kandi izina ryawe rikomezwe rikuzwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ari we Mana y'Abisirayeli abere Abisirayeli Imana’, kandi inzu y'umugaragu wawe Dawidi ikomezwe imbere yawe,

1 Ngoma 17:25

kuko ari wowe Mana yanjye, uhishuriye umugaragu wawe yuko uzanyubakira inzu. Ni cyo gitumye umugaragu wawe mpangara gusengera imbere yawe.

1 Ngoma 17:26

Kandi none Uwiteka, ni wowe Mana usezeranije umugaragu wawe iryo jambo ryiza,

1 Ngoma 17:27

ukishimira guha inzu y'umugaragu wawe umugisha igahoraho imbere yawe iteka ryose, kuko ari wowe Uwiteka uyihaye umugisha, izahorana umugisha iteka ryose.”