1 Ngoma 26

32 verses

1 Ngoma 26:1

Ibihe by'abakumirizi ni ibi: mu Bakōra ni Meshelemiya mwene Kore, wo muri bene Asafu.

1 Ngoma 26:2

Meshelemiya yari afite abana b'abahungu: uw'imfura ni Zekariya, uw'ubuheta ni Yediyayeli, uwa gatatu ni Zebadiya, uwa kane ni Yatiniyeli,

1 Ngoma 26:3

uwa gatanu ni Elamu, uwa gatandatu ni Yehohanani, uwa karindwi ni Eliyowenayi.

1 Ngoma 26:4

Obededomu na we yari afite abana b'abahungu: uw'imfura ni Shemaya, uw'ubuheta ni Yehozabadi, uwa gatatu ni Yowa, uwa kane ni Sakari, uwa gatanu ni Netanēli,

1 Ngoma 26:5

uwa gatandatu ni Amiyeli, uwa karindwi ni Isakari, uwa munani ni Pewuletayi, kuko Imana ihaye Obededomu umugisha.

1 Ngoma 26:6

Kandi umuhungu we Shemaya abyara abana b'abahungu, ari bo batwaye inzu ya se kuko bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari.

1 Ngoma 26:7

Bene Shemaya ni Otuni na Refayeli na Obedi na Elizabadi, na bene se bari intwari ari bo Elihu na Semakiya.

1 Ngoma 26:8

Abo bose bari abo mu bahungu ba Obededomu, bo n'abahungu babo na bene se, abantu b'abanyambaraga babasha uwo murimo, bari bene Obededomu mirongo itandatu na babiri.

1 Ngoma 26:9

Meshelemiya yari afite abana b'abahungu, na bene se abagabo b'intwari cumi n'umunani.

1 Ngoma 26:10

Kandi Hosa wo muri bene Merari, yari afite abana b'abahungu. Shimuri ni we wari umukuru wabo (kuko nubwo atari uw'imfura, se yamugize umutware).

1 Ngoma 26:11

Uwa kabiri ni Hilukiya, uwa gatatu ni Tebaliya, uwa kane ni Zekariya. Abahungu ba Hosa na bene se bose bari cumi na batatu.

1 Ngoma 26:12

Ibihe by'abakumirizi byari ibyabo, ni byo by'abagabo bakomeye bafite ibyo bashinzwe nka bene wabo, bagakora umurimo wo mu nzu y'Uwiteka.

1 Ngoma 26:13

Bafindira aboroheje n'abakomeye uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bamenye abo kurinda amarembo yose.

1 Ngoma 26:14

Ubwo ku ruhande rw'iburasirazuba bwerekana Shelemiya. Maze bafindira umuhungu wa Zekariya umujyanama w'umunyabwenge, ubwe bwerekana uruhande rw'ikasikazi.

1 Ngoma 26:15

Kandi ubwa Obededomu bwerekana uruhande rw'ikusi, n'abahungu be bahabwa ububiko.

1 Ngoma 26:16

Ubwa Shupimu na Hosa bwerekana uruhande rw'iburengerazuba ku irembo rya Sheleketi, ku rutindo ruzamukirwaho, abarinzi bateganye n'abarinzi bandi.

1 Ngoma 26:17

Uruhande rw'iburasirazuba hariho Abalewi batandatu, n'urw'ikasikazi babaga bane uko bukeye, urw'ikusi babaga bane uko bukeye, n'ab'ububiko babiri babiri.

1 Ngoma 26:18

Kandi i Parubari h'iburengerazuba babaga bane ku rutindo, na babiri i Parubari.

1 Ngoma 26:19

Ibyo ni byo bihe by'abakumirizi bo muri bene Kōra, n'abo muri bene Merari.

1 Ngoma 26:20

Mu Balewi, Ahiya ni we wari umutware w'ububiko bw'inzu y'Imana, kandi w'ububiko bw'ibintu byashinganywe.

1 Ngoma 26:21

Bene Lādani ni bo Bagerushoni ba Lādani, abatware b'amazu ya ba sekuruza ya Lādani w'Umugerushoni, ni Yehiyeli.

1 Ngoma 26:22

Bene Zetamu na murumuna we Yoweli, ni bo bari abatware b'ububiko bw'inzu y'Uwiteka.

1 Ngoma 26:23

Mu Bamuramu no mu Bisuhari, no mu Baheburoni no mu Buziyeli,

1 Ngoma 26:24

Shebuweli mwene Gerushomu mwene Mose, ni we wari umutware w'ububiko.

1 Ngoma 26:25

Kandi bene se, Eliyezeri abyara Rehabiya, mwene Rehabiya ni Yeshaya, mwene Yeshaya ni Yoramu, mwene Yoramu ni Zikiri, mwene Zikiri ni Shelomoti.

1 Ngoma 26:26

Shelomoti uwo na bene se ni bo bari abatware b'ububiko bw'ibintu byashinganywe, ibyo Umwami Dawidi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana n'abagaba b'ingabo bashinganye.

1 Ngoma 26:27

Ibyo bashinganye byavuye mu minyago yo mu ntambara, babishinganira gusana inzu y'Uwiteka.

1 Ngoma 26:28

Kandi ibyo Samweli bamenya, na Sawuli mwene Kishi na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya bashinganye, umuntu wese washinganaga ikintu cyose, byategekwaga na Shelomoti na bene se.

1 Ngoma 26:29

Mu Bisuhari, Kenaniya n'abahungu be bategekaga Abisirayeli ku murimo wo hanze, bakaba abatware n'abacamanza.

1 Ngoma 26:30

Mu Baheburoni, Hashabiya na bene se, abagabo b'intwari igihumbi na magana arindwi, ni bo batwaraga Abisirayeli bo hakurya ya Yorodani iburengerazuba, ku murimo w'Uwiteka wose no ku murimo w'umwami.

1 Ngoma 26:31

Mu Baheburoni Yeriya ni we wari umutware wabo. (Iby'Abaheburoni mu mwaka wa mirongo ine ku ngoma ya Dawidi, babirondoye mu gitabo cy'amazu ya ba sekuruza uko babyaranye. Muri bo basanga abagabo b'abanyambaraga b'intwari i Yazeri y'i Galeyadi.)

1 Ngoma 26:32

Na bene se, abagabo b'intwari bari ibihumbi bibiri na magana arindwi, abatware b'amazu ya ba sekuruza. Ni bo Umwami Dawidi yagize ibisonga mu Barubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, cy'ibintu by'Imana byose n'icy'iby'umwami.