1 Ngoma 27

34 verses

1 Ngoma 27:1

Abisirayeli uko umubare wabo wari uri, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware bakoreraga umwami umurimo wose w'ibihe byajyaga biha ibindi, uko ukwezi gutashye mu mezi yose y'umwaka, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:2

Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, ni we wari umutware w'igihe cya mbere cyo mu kwezi kwa mbere. Abari mu gihe cye bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:3

Uwo yari uwo muri bene Perēsi, akaba n'umutware w'abagaba b'ingabo bose bo mu kwezi kwa mbere.

1 Ngoma 27:4

Dodayi w'Umwahohi, ni we wari umutware w'igihe cy'ukwezi kwa kabiri, Mikuloti yari umwe mu batware bo mu gihe cye, kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:5

Benaya mwene Yehoyada umutambyi mukuru, ni we wari umugaba w'ingabo wa gatatu wo mu kwezi kwa gatatu. Kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:6

Benaya uwo ni we wari umugabo w'umunyambaraga wo muri abo mirongo itatu, kandi ni we wari umutware wabo. Umuhungu we Amizabadi yari mu gihe cye.

1 Ngoma 27:7

Asaheli murumuna wa Yowabu, ni we wari umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane, agakurikirwa n'umuhungu we Zebadiya. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:8

Shamuhuti w'Umwizura, ni we wari umutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:9

Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, ni we wari umutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:10

Helesi w'Umupeloni wo mu Befurayimu, ni we wari umutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:11

Sibekayi w'Umuhusha w'Abazera, ni we wari umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:12

Abiyezeri w'Umunyanatoti w'Ababenyamini, ni we wari umutware wa cyenda wo mu kwezi kwa cyenda. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:13

Maharayi w'Umunyanetofa w'Abazera, ni we wari umutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:14

Benaya w'Umunyapiratoni w'Abefurayimu, ni we wari umutware wa cumi n'umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:15

Heludayi w'Umunyanetofa mwene Otiniyeli, ni we wari umutware wa cumi na babiri wo mu kwezi kwa cumi na babiri. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

1 Ngoma 27:16

Kandi abatwaraga imiryango ya Isirayeli, mu muryango w'Abarubeni ni Eliyezeri umuhungu w'umutware Zikiri, mu w'Abasimeyoni ni Shefata mwene Māka,

1 Ngoma 27:17

mu w'Abalewi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu ba Aroni ni Sadoki.

1 Ngoma 27:18

Mu wa Yuda, ni Elihu umwe wo muri bene se ba Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.

1 Ngoma 27:19

Mu wa Zebuluni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli,

1 Ngoma 27:20

mu wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, mu gice cy'uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.

1 Ngoma 27:21

Mu gice cy'uwa Manase muri Galeyadi ni Ido mwene Zekariya, mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri.

1 Ngoma 27:22

Mu wa Dani ni Azarēli mwene Yerohamu. Abo ni bo batware b'imiryango ya Isirayeli.

1 Ngoma 27:23

Ariko Dawidi ntiyabara abashyikije imyaka makumyabiri y'ubukuru n'abatarayigezaho, kuko Uwiteka yavuze ko azagwiza Abisirayeli akabanganya n'inyenyeri zo mu ijuru.

1 Ngoma 27:24

Yowabu mwene Seruya atangira kubara ntiyarangiza. Ni cyo cyazaniye Abisirayeli umujinya, kandi umubare ntiwanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma y'Umwami Dawidi.

1 Ngoma 27:25

Azimaveti mwene Adiyeli ni we wari umutware w'ububiko bw'umwami, Yehonatani mwene Uziya ni we wari umutware w'ububiko bwo mu mirima, no mu midugudu no mu birorero no mu bihome,

1 Ngoma 27:26

Eziri mwene Kelubu ni we watwaraga abahinzi bo mu misozi bahingaga ubutaka.

1 Ngoma 27:27

Shimeyi w'i Rama ni we wari umutware w'inzabibu, na Zabudi w'i Shifimu ni we wari umutware w'imbuto z'inzabibu zo gushyira mu bubiko bwa vino.

1 Ngoma 27:28

Bālihanani w'i Gederi ni we wari umutware w'imyelayo n'imishishima yo mu kibaya, na Yowasi ni we wari umutware w'ububiko bw'amavuta.

1 Ngoma 27:29

Shiturayi w'i Sharoni ni we wari umutahira w'amashyo yarishirizaga i Sharoni, kandi Shafati mwene Adulayi ni we wari umutahira w'amashyo yo mu mibande.

1 Ngoma 27:30

Obili w'Umwishimayeli ni we wari umutware w'ingamiya, na Yedeya w'Umunyameronoti ni we wari umutware w'indogobe.

1 Ngoma 27:31

Yazizi w'Umuhagari ni we wari umutahira w'imikumbi. Abo bose ni bo bari abatware b'ibintu by'Umwami Dawidi.

1 Ngoma 27:32

Yonatani se wabo wa Dawidi ni we wari umujyanama, umugabo w'umunyabwenge kandi w'umwanditsi, na Yehiyeli mwene Hakimoni yabaga ku bana b'umwami.

1 Ngoma 27:33

Ahitofeli ni we wari umujyanama w'umwami, na Hushayi w'Umwaruki yari incuti y'umwami.

1 Ngoma 27:34

Ahitofeli yakurikiwe na Yehoyada mwene Benaya na Abiyatari, kandi Yowabu ni we wari umugaba w'ingabo z'umwami.