1 Abakorinto 10

33 verses

1 Abakorinto 10:1

Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije,

1 Abakorinto 10:2

bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose,

1 Abakorinto 10:3

bose bagasangira bya byokurya by'Umwuka na bya byokunywa by'Umwuka,

1 Abakorinto 10:4

kuko banywaga ku gitare cy'Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo.

1 Abakorinto 10:5

Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu.

1 Abakorinto 10:6

Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk'uko bo babyifuje.

1 Abakorinto 10:7

Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk'uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk'uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywa bahagurutswa no gukina.”

1 Abakorinto 10:8

Kandi ntimugasambane nk'uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu ku munsi umwe.

1 Abakorinto 10:9

Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk'uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n'inzoka.

1 Abakorinto 10:10

Ntimukivovote, nk'uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n'umurimbuzi.

1 Abakorinto 10:11

Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n'imperuka y'ibihe.

1 Abakorinto 10:12

Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.

1 Abakorinto 10:13

Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.

1 Abakorinto 10:14

Nuko rero bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo.

1 Abakorinto 10:15

Ndababwira namwe muri abanyabwenge, mutekereze ibyo mvuga niba ari iby'ukuri koko.

1 Abakorinto 10:16

Gusangira igikombe, icyo dusabira umugisha, mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo? Gusangira umutsima tumanyagura si ko gusangira umubiri wa Kristo?

1 Abakorinto 10:17

Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe nubwo turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umutsima umwe.

1 Abakorinto 10:18

Murebe Abisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n'igicaniro?

1 Abakorinto 10:19

Icyo mvuze ni iki? Boshye ibyaterekerejwe ibishushanyo ari ikintu, cyangwa ko igishushanyo ubwacyo ari cyo kintu?

1 Abakorinto 10:20

Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n'abadayimoni.

1 Abakorinto 10:21

Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy'Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy'abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y'Umwami wacu n'ibyo ku meza y'abadayimoni.

1 Abakorinto 10:22

Mbese icyo mushaka ni ugutera Umwami ishyari? Tumurusha amaboko?

1 Abakorinto 10:23

Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose.

1 Abakorinto 10:24

Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.

1 Abakorinto 10:25

Ibiguzwe mu iguriro ry'inyama mujye mubirya, mutagize icyo mubaza ku bw'umutima uhana,

1 Abakorinto 10:26

kuko isi n'ibiyuzuye ari iby'Uwiteka.

1 Abakorinto 10:27

Umuntu wo mu batizera nabararika namwe mugashaka kugenda, icyo bazabahereza cyose mujye mukirya ari nta cyo mubajije ku bw'umutima uhana.

1 Abakorinto 10:28

Ariko nihagira umuntu ubabwira ati “Icyo cyaterekerejwe”, ntimukakirye ku bw'uwo ubivuze no ku bw'umutima uhana,

1 Abakorinto 10:29

icyakora umutima mvuze si uwawe ahubwo ni uwa wa wundi.

1 Abakorinto 10:30

Nuko rero niba ndya mbishimiye, ni iki gituma ngayirwa ibyo nshimira?

1 Abakorinto 10:31

Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.

1 Abakorinto 10:32

Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry'Imana,

1 Abakorinto 10:33

nk'uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyungura ubwanjye, keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe.