1 Abakorinto 11

34 verses

1 Abakorinto 11:1

Mugere ikirenge mu cyanjye, nk'uko nanjye nkigera mu cya Kristo.

1 Abakorinto 11:2

Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk'uko nayibahaye.

1 Abakorinto 11:3

Ariko ndashaka yuko mumenya ko umutwe w'umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w'umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana.

1 Abakorinto 11:4

Umugabo wese iyo asenga cyangwa ahanura umutwe we utwikiriwe, aba akojeje isoni umutwe we.

1 Abakorinto 11:5

Ariko umugore wese iyo asenga cyangwa ahanura adatwikiriye umutwe we, aba awukojeje isoni kuko ari bimwe rwose no kwimoza.

1 Abakorinto 11:6

Niba umugore adatwikiriye umutwe yikemuze, ariko niba ari ibiteye isoni ko umugore yikemuza cyangwa yimoza, ajye atwikira umutwe.

1 Abakorinto 11:7

Umugabo ntakwiriye gutwikira umutwe kuko ari ishusho y'Imana n'ubwiza bwayo, ariko umugore ni ubwiza bw'umugabo we

1 Abakorinto 11:8

kuko umugabo atakomotse ku mugore, ahubwo umugore ari we wakomotse ku mugabo.

1 Abakorinto 11:9

Kandi umugabo ntiyaremwe ku bw'umugore, ahubwo umugore ni we waremwe ku bw'umugabo.

1 Abakorinto 11:10

Ni cyo gituma umugore akwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa ku bw'abamarayika.

1 Abakorinto 11:11

Ariko mu Mwami wacu umugore ntabaho hatariho umugabo, ni ko n'umugabo atabaho hatariho umugore.

1 Abakorinto 11:12

Nk'uko umugore yakomotse ku mugabo ni ko umugabo abyarwa n'umugore, ariko byose bikomoka ku Mana.

1 Abakorinto 11:13

Ubwanyu mubitekereze uko biri. Mbese birakwiriye ko umugore asenga Imana adatwikiriye umutwe?

1 Abakorinto 11:14

Kamere yanyu ubwayo ntibahamiriza yuko umugabo iyo ahirimbije umusatsi umukoza isoni,

1 Abakorinto 11:15

naho umugore iyo ahirimbije umusatsi ukaba ari ubwiza bwe? Koko yahawe umusatsi mu cyimbo cy'umwambaro wo ku mutwe.

1 Abakorinto 11:16

Ariko niba hagira umuntu ushaka kujya impaka, amenye yuko tudafite umugenzo nk'uwo ashaka, kandi n'amatorero y'Imana ntawufite.

1 Abakorinto 11:17

Ariko ibyo ngiye kubategeka ubu simbibashimira, kuko amateraniro yanyu aho kubungura abatera gusubira inyuma.

1 Abakorinto 11:18

Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice, kandi ibyo ndabyemera ho hato,

1 Abakorinto 11:19

kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo.

1 Abakorinto 11:20

Byongeye kandi iyo muteraniye hamwe, ntimuba muteranijwe no gusangira Ifunguro ry'Umwami wacu by'ukuri,

1 Abakorinto 11:21

kuko iyo murya, umuntu wese yikubira ibye agacura abandi, nuko umwe arasonza naho undi akarengwa.

1 Abakorinto 11:22

Mbese ye, ntimufite ingo zanyu ngo abe ari zo muriramo no kunyweramo? Mugayisha mutyo Itorero ry'Imana mugakoza isoni abakene? Mbese mbabwire iki? Mbashime? Kuri ibyo simbashima.

1 Abakorinto 11:23

Nuko icyo nahawe n'Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima

1 Abakorinto 11:24

akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”

1 Abakorinto 11:25

N'igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.”

1 Abakorinto 11:26

Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw'Umwami Yesu kugeza aho azazira.

1 Abakorinto 11:27

Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w'Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n'urubanza rwo gucumura ku mubiri n'amaraso by'Umwami.

1 Abakorinto 11:28

Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe,

1 Abakorinto 11:29

kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka.

1 Abakorinto 11:30

Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye.

1 Abakorinto 11:31

Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n'urubanza.

1 Abakorinto 11:32

Nyamara iyo duciriwe urubanza n'Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwa ho iteka hamwe n'ab'isi.

1 Abakorinto 11:33

Nuko bene Data nimuteranira gusangira, murindirane.

1 Abakorinto 11:34

Umuntu nasonza arye iby'iwe, kugira ngo guterana kwanyu kutabashyirishaho urubanza. Ibisigaye nzabitegeka aho nzazira.