1 Abakorinto 16

24 verses

1 Abakorinto 16:1

Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk'uko nategetse amatorero y'i Galatiya, abe ari ko namwe mukora.

1 Abakorinto 16:2

Ku wa mbere w'iminsi irindi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk'uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa.

1 Abakorinto 16:3

Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, kugira ngo abe ari bo bajyana iby'ubuntu bwanyu i Yerusalemu.

1 Abakorinto 16:4

Kandi niba nanjye nzaba nkwiriye kugenda tuzajyana.

1 Abakorinto 16:5

Nzabasūra nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu,

1 Abakorinto 16:6

kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n'igihe cy'imbeho, kugira ngo mumperekeze aho nzajya hose.

1 Abakorinto 16:7

Sinshaka kubakubita urubandu none mpita, ahubwo niringiye kuzamarana namwe iminsi, Umwami wacu nankundira.

1 Abakorinto 16:8

Ariko nzatinda muri Efeso kugeza kuri Pentekote,

1 Abakorinto 16:9

kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi.

1 Abakorinto 16:10

Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugira ngo abane namwe adatinya, kuko akora umurimo w'Umwami wacu nkanjye.

1 Abakorinto 16:11

Nuko ntihazagire umuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugira ngo ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data.

1 Abakorinto 16:12

Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabona uburyo azaza.

1 Abakorinto 16:13

Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.

1 Abakorinto 16:14

Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.

1 Abakorinto 16:15

Hari n'ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ari umuganura w'Abanyakaya, kandi bītangiye gukorera abera.

1 Abakorinto 16:16

Nuko namwe mugandukire abameze batyo, n'undi wese ufasha umurimo wa Kristo ashishikaye.

1 Abakorinto 16:17

Nishimiye yuko Sitefana na Forutunato na Akayiku baje, bamaze urukumbuzi nari mfitiye mwebwe

1 Abakorinto 16:18

kuko baruhuye umutima wanjye n'uwanyu, nuko mwemere abameze batyo.

1 Abakorinto 16:19

Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n'Itorero ryo mu rugo rwabo.

1 Abakorinto 16:20

Bene Data bose barabatashya. Mutashyanishe guhoberana kwera.

1 Abakorinto 16:21

Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko.

1 Abakorinto 16:22

Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe. Umwami wacu araza!

1 Abakorinto 16:23

Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

1 Abakorinto 16:24

Urukundo rwanjye rubane namwe mwese muri Kristo Yesu, Amen.