1 Abakorinto 15

58 verses

1 Abakorinto 15:1

Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo

1 Abakorinto 15:2

kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa.

1 Abakorinto 15:3

Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe,

1 Abakorinto 15:4

agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk'uko byari byaranditswe na none,

1 Abakorinto 15:5

akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri,

1 Abakorinto 15:6

hanyuma akabonekera bene Data basāga magana atanu muri abo benshi baracyariho n'ubu ariko bamwe barasinziriye.

1 Abakorinto 15:7

Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n'izindi ntumwa zose.

1 Abakorinto 15:8

Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk'umwana w'icyenda,

1 Abakorinto 15:9

kuko noroheje hanyuma y'izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ry'Imana.

1 Abakorinto 15:10

Ariko ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye.

1 Abakorinto 15:11

Nuko rero ari jye cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni byo mwizeye.

1 Abakorinto 15:12

Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka?

1 Abakorinto 15:13

Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka,

1 Abakorinto 15:14

kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby'ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk'ubusa.

1 Abakorinto 15:15

Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka.

1 Abakorinto 15:16

Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka,

1 Abakorinto 15:17

kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu.

1 Abakorinto 15:18

Kandi niba bimeze bityo, n'abasinziriye muri Kristo bararimbutse.

1 Abakorinto 15:19

Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.

1 Abakorinto 15:20

Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w'abasinziriye,

1 Abakorinto 15:21

kuko ubwo urupfu rwazanywe n'umuntu, ni ko no kuzuka kw'abapfuye kwazanywe n'umuntu.

1 Abakorinto 15:22

Nk'uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo,

1 Abakorinto 15:23

ariko umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza.

1 Abakorinto 15:24

Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imana ubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n'ubutware bwose n'imbaraga zose,

1 Abakorinto 15:25

kuko akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y'ibirenge bye.

1 Abakorinto 15:26

Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu,

1 Abakorinto 15:27

kuko handitswe ngo “Yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y'ibirenge bye.” Ariko ubwo ivuga iti “Ahawe gutwara byose”, biragaragara yuko Iyamuhaye gutwara byose itabibariwemo.

1 Abakorinto 15:28

Nuko byose nibamara kumwegurirwa, ni bwo n'Umwana w'Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.

1 Abakorinto 15:29

Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa?

1 Abakorinto 15:30

Ni iki gituma natwe ubwacu duhora twishyira mu kaga hato na hato?

1 Abakorinto 15:31

Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye , mbiterwa n'ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu.

1 Abakorinto 15:32

Niba nararwanye n'inyamaswa muri Efeso nk'uko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa.

1 Abakorinto 15:33

(Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza.

1 Abakorinto 15:34

Nimuhugukire gukiranuka nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).

1 Abakorinto 15:35

Ariko bamwe bazabaza bati “Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?”

1 Abakorinto 15:36

Wa mupfu we, icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa.

1 Abakorinto 15:37

Kandi icyo ubiba ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma, ahubwo ubiba akabuto ubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto.

1 Abakorinto 15:38

Ariko Imana igaha umubiri nk'uko yawukageneye, kandi akabuto kose igaha umubiri wako ukwako.

1 Abakorinto 15:39

Inyama zose si zimwe ahubwo iz'abantu ziri ukwazo, n'iz'inyamaswa ziri ukwazo, n'iz'ibisiga ziri ukwazo, n'iz'ifi ziri ukwazo.

1 Abakorinto 15:40

Kandi hariho imibiri yo mu ijuru n'imibiri yo mu isi, ariko ubwiza bw'iyo mu ijuru buri ukwabwo, n'ubw'iyo mu isi na bwo buri ukwabwo.

1 Abakorinto 15:41

Ubwiza bw'izuba buri ukwabwo, n'ubwiza bw'ukwezi buri ukwabwo, n'ubwiza bw'inyenyeri buri ukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganya ubwiza n'indi nyenyeri.

1 Abakorinto 15:42

No kuzuka kw'abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora,

1 Abakorinto 15:43

ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga,

1 Abakorinto 15:44

ubibwa ari umubiri wa kavukire ukazazurwa ari umubiri w'umwuka. Niba hariho umubiri wa kavukire hariho n'uw'umwuka.

1 Abakorinto 15:45

Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo.

1 Abakorinto 15:46

Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka.

1 Abakorinto 15:47

Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw'ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.

1 Abakorinto 15:48

Nk'uko uw'ubutaka ari ni ko n'ab'ubutaka bandi bari, kandi nk'uko uw'ijuru ari ni ko n'ab'ijuru bandi bari.

1 Abakorinto 15:49

Kandi nk'uko twambaye ishusho y'uw'ubutaka, ni ko tuzambara n'ishusho y'uw'ijuru.

1 Abakorinto 15:50

Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n'amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw'Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.

1 Abakorinto 15:51

Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa

1 Abakorinto 15:52

mu kanya gato, ndetse mu kanya nk'ako guhumbya, ubwo impanda y'imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe,

1 Abakorinto 15:53

kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.

1 Abakorinto 15:54

Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n'uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo “Urupfu rumizwe no kunesha.”

1 Abakorinto 15:55

“Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”

1 Abakorinto 15:56

Ibyaha ni byo rubori rw'urupfu, kandi imbaraga z'ibyaha ni amategeko.

1 Abakorinto 15:57

Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo.

1 Abakorinto 15:58

Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami.