1 Abakorinto 2

16 verses

1 Abakorinto 2:1

Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n'intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by'Imana,

1 Abakorinto 2:2

kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe.

1 Abakorinto 2:3

Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi,

1 Abakorinto 2:4

n'ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n'imbaraga,

1 Abakorinto 2:5

kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw'abantu, ahubwo mu mbaraga z'Imana.

1 Abakorinto 2:6

Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw'iki gihe cyangwa ubw'abatware b'iki gihe bashiraho.

1 Abakorinto 2:7

Ahubwo tuvuga ubwenge bw'ubwiru bw'Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro.

1 Abakorinto 2:8

Mu batware b'iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w'icyubahiro.

1 Abakorinto 2:9

Ariko nk'uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N'ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w'umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”

1 Abakorinto 2:10

Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n'amayoberane y'Imana.

1 Abakorinto 2:11

Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.

1 Abakorinto 2:12

Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu,

1 Abakorinto 2:13

ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'umwuka bindi.

1 Abakorinto 2:14

Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka.

1 Abakorinto 2:15

Ariko umuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.

1 Abakorinto 2:16

Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.