1 Abakorinto 3

23 verses

1 Abakorinto 3:1

Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo.

1 Abakorinto 3:2

Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha

1 Abakorinto 3:3

kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk'abantu?

1 Abakorinto 3:4

Ubwo umuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere?

1 Abakorinto 3:5

Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk'uko Imana yabahaye umurimo?

1 Abakorinto 3:6

Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.

1 Abakorinto 3:7

Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza.

1 Abakorinto 3:8

Utera n'uwuhīra barahwanye kandi umuntu wese azahembwa nk'uko yakoze umurimo we,

1 Abakorinto 3:9

kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w'Imana n'inzu yayo.

1 Abakorinto 3:10

Nk'uko ubuntu bw'Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk'umwubakisha mukuru w'ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho,

1 Abakorinto 3:11

kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.

1 Abakorinto 3:12

Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri,

1 Abakorinto 3:13

umurimo w'umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese.

1 Abakorinto 3:14

Umurimo w'umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho azahabwa ingororano,

1 Abakorinto 3:15

ariko umurimo w'umuntu nushya azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nk'ukuwe mu muriro.

1 Abakorinto 3:16

Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe?

1 Abakorinto 3:17

Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.

1 Abakorinto 3:18

Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by'iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri.

1 Abakorinto 3:19

Mbese ntimuzi ko ubwenge bw'iyi si ari ubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.”

1 Abakorinto 3:20

Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagira umumaro.”

1 Abakorinto 3:21

Nuko ntihakagire umuntu wīrāta abantu,

1 Abakorinto 3:22

kuko byose ari ibyanyu naho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu

1 Abakorinto 3:23

namwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uw'Imana.