1 Abakorinto 5

13 verses

1 Abakorinto 5:1

Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw'uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se.

1 Abakorinto 5:2

Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe,

1 Abakorinto 5:3

kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk'aho mpari,

1 Abakorinto 5:4

kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw'Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we

1 Abakorinto 5:5

kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w'Umwami Yesu.

1 Abakorinto 5:6

Kwīrāta kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatubura irobe ryose?

1 Abakorinto 5:7

Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.

1 Abakorinto 5:8

Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n'ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.

1 Abakorinto 5:9

Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n'abasambanyi.

1 Abakorinto 5:10

Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n'abasambanyi bo mu b'iy'isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi.

1 Abakorinto 5:11

Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n'uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we.

1 Abakorinto 5:12

Mbese mpuriye he no gucira abo hanze urubanza? Namwe abo mucira urubanza si abo muri mwe?

1 Abakorinto 5:13

Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukure uwo munyabyaha muri mwe.