1 Abakorinto 6

20 verses

1 Abakorinto 6:1

Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?

1 Abakorinto 6:2

Ntimuzi yuko abera bazacira ab'isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z'ibintu bito hanyuma y'ibindi?

1 Abakorinto 6:3

Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby'ubu bugingo?

1 Abakorinto 6:4

Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by'ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n'Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.

1 Abakorinto 6:5

Mbese koko nta munyabwenge n'umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza?

1 Abakorinto 6:6

Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?

1 Abakorinto 6:7

Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?

1 Abakorinto 6:8

Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data.

1 Abakorinto 6:9

Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw'Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,

1 Abakorinto 6:10

cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw'Imana.

1 Abakorinto 6:11

Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n'Umwuka w'Imana yacu mu izina ry'Umwami Yesu Kristo.

1 Abakorinto 6:12

Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n'ikintu cyose.

1 Abakorinto 6:13

Ibyokurya ni iby'inda, n'inda na yo ni iy'ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko rero umubiri si uwo gusambana ahubwo ni uw'Umwami, kandi Umwami na we ni uw'umubiri.

1 Abakorinto 6:14

Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo.

1 Abakorinto 6:15

Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!

1 Abakorinto 6:16

Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.”

1 Abakorinto 6:17

Ariko uwifatanya n'Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we.

1 Abakorinto 6:18

Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y'umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

1 Abakorinto 6:19

Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge

1 Abakorinto 6:20

kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.